Print

Urupfu rw’umwana w’umukobwa wari wahawe akato mu muryango kubera ko yarari mu mihango rwashenguye imitima ya benshi(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 11 July 2017 Yasuwe: 11007

Urupfu rwa Tulasi Shahi, umwana w’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wo mu gihugu cya Nepal, rukomeje kubabaza bikomeye abantu benshi hirya no hino ku isi, aho yapfuye ariwe n’inzoka y’ubumara nyuma yo kwirukanwa n’umuryango we, kuko yari mu mihango.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru CNN, ivuga ko uyu mwana w’umukobwa yariwe n’inzoka yo mu gasozi ubwo yari yaryamye mu kizu cyasenyutse kuko umuryango we wari wamusabye kujya kure yawo bitewe no kuba ari mu mihango.

Amakuru avuga ko muri Nepal hari umuco wo kuba umwana uri mu mihango aba atemerewe kubana n’umuryango we kugeza igihe ayiviriyemo akabona kugaruka mu rugo.

Ibi ngo bikaba ari imbogamizi ku miryango imwe n’imwe itishoboye kuko muri icyo gihe aba akeneye inzu ye yihariye azajya araramo mu gihe kingana byibuze n’icyumweru, bityo ugasanga barabubakiye utuzu duto kure y’iwabo cyangwa bamwe bakajya no mu buvumo bakabayo kugeza ibyo bihe babivuyemo.

Abana bo mu miryango ikennye bubakirwa utuzu kure y’iwabo

Ubwo rero uyu mwana w’umukobwa yirukanwaga mu muryango we, yaje kurumwa n’inzoka y’ubumara imusanze mu kazu gato kari mu gasozi kure y’iwabo yarayemo, aza gupfa nyuma y’amasaha 7 abaganga bagerageje kumuvura bikaba iby’ubusa.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mwana atari uwa mbere upfuye muri kiriya gihugu kubera izo mpamvu, kuko ngo mu mezi abiri ashize undi w’imyaka 14 na we yapfuye yishwe n’imbeho ubwo na we yari mu muhango, umuryango we ukamwohereza kuba wenyine mu gasozi bwacya bagasanga yagagaye.

Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri kiriya gihugu bavuga ko bamaze kubura abagore n’abakobwa benshi muri buriya buryo bityo bagasaba igihugu ko cyahindura imyumvire bakareba ku mibereho y’abatuye igihugu no ku ngaruka bahura na zo mu gihe baba basa n’abari mu kato kubera ibyo bihe bahura na byo kandi batarabyihamagariye.

Ni mu gihe abandi bo babifata nk’umuziro, aho baba bumva ko umuntu uri mu mihango atagomba kwegera cyangwa gusangira n’abandi by’umwihariko bakaba batemererwa no kurara mu nyubako imwe n’abandi, kubakoraho, gukora ku itungo iryo ari ryo ryose cyangwa ku kimera cy’icyatsi kibisi, n’ibindi.

Aba baturage bafite imyemerere ko baramutse bagize icyo bakora muri ibi bibuzanyijwe bishobora kuzanira ingorane zikomeye igihugu.


Comments

B danny 13 July 2017

Ahaa bazaze tubereke iterambere.


Anita umuratwa 12 July 2017

Wapi nta terambere ryabo sinabazungu nabatwa babazungu ubusanzwe abazungu babanga kubi baranuka aba Nepal basa ukwabo nonese nkababa America nahandi babaho gute ? Ko mbona babana


12 July 2017

Biteye agahinda peee


agnes 12 July 2017

mbega abantu babi weee iryo nihohotera kabisa


Nsengiyumva 12 July 2017

Ngibi ibyo bwana Manirareba Hreman ashaka kugeza kubanyarwanda.


Timothee 12 July 2017

Andika Igitekerezo Hano My Gosh! Any human rights there? Be blessed you Africa the origin of us! All bad be out of ya.


vavavalantine 12 July 2017

Yewe mbega ubugome


nzovu 12 July 2017

Ibaze kabisa mu gihe mu Rwanda kuri buri shuri hari icyumba giteganyirijwe abakobwa cy’umwihariko kubera imiterere yabo !!!!!!!!
Genda Rwanda uri Nziza burya turiyubaha peer.Nepal se kandi si abazungu?


12 July 2017

Mbega ihohoterwa birarenze bazaze kutwigiraho mu Rwanda President yarabikemuye!


Patty 12 July 2017

Kiriya gihugu ni abakene byahatari ntaho duhuriye mwiterambere ariko Unicef nitabare bariya bana kuko ntibyoroshye.too bad kbs


kafa 11 July 2017

ndabona hariyo Akajagari kenshi


Ismael 11 July 2017

None se niryo terambere birirwa baza kutwigisha,niwabo hakiri ubujiji kuriya.


karisa 11 July 2017

yewe birababaje rwose icyo gifite lkibazo gikomeye!!!!


Niyongabo Prime 11 July 2017

Imana Imwakir Mubwam Bwayo Mbega Ubujuju Buzoher Ryar Murico Gihugu Kuzir Ukowaremwe Bitey Agahinda


shyaka 11 July 2017

Niba aruko bimeze mwicyo gihugu
Namahabo rwose njye ndumva bimbabaje
Gusa Imana imwakire kd azajye mwijuru