Umugabo w’ Umurusiya yagiye muri bankI batinda kumwakira banamwakiriye bamuha servisi mbi biramubabaza acura umugambi wo kubaha isomo batazibagirwa.
Uyu mugabo yakodesheje indaya 2 arangije azijyana muri banki zibyina zambaye ubusa. Izi ndaya zagiye muri banki zambaye neza n’imyenda maze ziyikuriramo imbere y’abantu bari muri banki.
Mu magambo ye uyu mugabo akihagera yagize ati: "’Mwakira abakiriya nabi nifuzaga kubereka uburyo bafatamo abakiriya neza".
Akimara kuvuga aya magambo yahise ashyira umuziki muri telefone ubundi batangira kubyina bikaraga imbere y’abantu bashungereye harimo n’abakozi bo muri iyo Bank.
Ibi byabereye ku ishami rya banki yitwa Sberbank mu burusiya mu murwa mukuru wa Moscow.
kwakira abatugana neza niisoko y’iterambere ndetse no kuvugwa neza muri rubanda.buri wese yakabiharaniye kuko sibibi rwose.