Print

Iby’ ingenzi mu byaranze tariki 11 Nyakanga yateye agahinda Abanya Uganda

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 11 July 2017 Yasuwe: 705

Ibyaranze uyu munsi mu mateka, birimo n’iyicwa ry’abanya Uganda barimo bareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu 2010.

Turi tariki ya 11 Nyakanga, ni umunsi 192 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 173 ni yo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.
472: Nyuma yo gutuzwa n’abajenerali be mu mugi wa Roma, umwami w’abami w’ubwami bugari bw’abaromani Anthemius yafatiwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero maze aricwa.

1533: Henri VIII, umwami w’u Bwongereza yaciwe muri Kiliziya Gaturika na Papa Clément VII.

1740: Mu Burusiya hashyizweho itegeko ryihirukana Abayahudi
1804: Habaye imirwano hagati ya Visi perezida wa Amerika, Aaron Burr n’umunyamabanga w’imari y’igihugu Alexander Hamilton, wakomerekejwe cyane, binamuviramo gupfa nyuma y’umunsi umwe.

1893: Jenerali José Santos Zelaya yafashe ubutegetsi muri Nicaragua nyuma y’urugamba rwo kurwanira impinduramatwara.

1921: Uwahoze ari Perezida wa Amerika, William Howard Taft, yarahiriye kuba umukuru w’Urukiko rw’ikirenga muri Leta zunze ubumwe z’America, ahita aba perezida wa Leta zunze ubumwe z’America rukumbi ukomatanyije imirimo ibiri.
1921: Ingabo za Mongoliya zambuye ubutegetsi abazungu hashingwa Repubulika y’abaturage ya Mongoliya.

1960: Ibihugu bya Benin cyahoze cyitwa Dahomey, Burkina Faso yitwaga Upper Volta na Niger byabonye ubwigenge nyuma yo gukolonezwa n’Ubufaransa.

1960: Mu Mvururu zo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, leta ya Katanga yiyomoye kuri iki gihugu gusa nyuma nano yaje kongera komekwaho.
1977: Martin Luther King warwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura muri Leta zunze ubumwe z’America yahawe umudari w’ishimwe wiswe uwo ubwigenge na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’America ni umudari uzwi ku izina rya Presidential Medal of Freedom nyuma y’urupfu rwe.

1995: Abagabo n’abana barenga 8,000 b’abanya Bosnia mu bwoko bw’aba Bosniaks b’Abayisilamu bishwe n’ingabo za Serbia i Srebrenica mu gihe cy’imvururu zo muri Serbia.

2006: Mu Buhinde habaye ibitero 7 bikurikiranye byagabweyo na Al-Qaida i Bombay byahitanye abagera kuri 200, abagera kuri 700 bakomeretse
2010: Espagne yatwaye igikombe cy’isi itsinze u Buholandi mu gikombe cyabereye bwa mbere mu mugabane wa Afurika mu gihugu cya Afurika y’epfo.

2010: Ibitero by’terabwoba byagabwe mu mugi wa Kampala muri Uganda, ubwo abantu benshi cyane bari bateraniye hamwe bareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyo mu 2010, umukino wahuzaga Ubuholande na Espagne, maze abantu 74 bahasiga ubuzima. Al-Shabaab umutwe w’iterabwoba wiyitirira mahame ya Kisilamu ufite ibirindiro muri Somalia ukanagirana ubufatanye n’umutwe ukaze wa Al-Qaeda, niwo wigambye kuba inyuba y’ibi bitero by’iterabwoba, hari nyuma y’uko Ingabo z’Uganda zari ziteye inkunga Ingabo za AMISOM ziri kubungabunga umutekano muri Somalia.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki ya 11 Nyakanga mu mateka.
1723: Jean-François Marmontel, umufilozofe ukomoka mu Bufaransa.
1767: John Quincy Adams, umunyamategeko n’impuguke muri politiki, wanabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1916: Alexander Prokhorov, umwarimu n’impuguke mu bugenge wari ufite ubwenegihugu bwa Australie n’u Burusiya, wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel
1943: Robert Malval, umunyapolitiki n’umucuruzi, wanabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti.

1978: Massimiliano Rosolino, wamenyekanye mu mukino wo koga mu gihugu cy’u Butaliyani.

1986: Raúl García, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Espagne.

1986: Yoann Gourcuff, umukinnyi wa football ukomoka mu Bufaransa.
1994: Lucas Ocampos, umunya-Argentine wamenyekanye mu mupira w’amaguru
Bamwe mu batabarutse ku itariki ya 11 Nyakanga mu mateka.
472: Anthemius,umwami w’abami wa Abaromani
1174: Amaury Ier, umwami wa Yeruzalemu.

1905: Muhammad Abduh, umucamanza n’umwarimu wo mu Misiri
1974: Pär Lagerkvist, umwanditsi w’inkuru, umwanditsi w’ikinamico akaba n’umusizi wahawe igihembo cyitiriwe Nobel

2007: Alfonso López Michelsen, umunyamategeko n’umunyapolitiki wabaye Perezida wa Colombie

2015: Giacomo Biffi,umukaridinali ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.
Tariki ya 11 Nyakanga ni umunsi mpuzamahanga w’abaturage, World Population day, uyu munsi ugamije kumenyekanisha ibibazo byugarije abaturage batuye isi nko Kuringaniza imbyaro, uburinganire, ubukene, n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ibarura ryo ku wa 06 Gashyantare 2016 ryagaragazaga ko isi izaba igize abantu 7,400,000,000 ku wa 24 mata 2017.