Print

Umugore yatawe muri yombi azira kugurisha umwana we

Yanditwe na: Martin Munezero 12 July 2017 Yasuwe: 1796

Umugore witwa Oluchi Emeobi wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi na komanda wa polisi yo mu gace ka Anambra State, muri Nigeria akurikiranyweho kugurisha umwana we w’amezi abiri bakamuha ibihumbi 250 by’ama Naira (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria)

Amakuru akomeje gucicikana hirya no hino mu binyamakuru byo muri Nigeria, aravuga ko Polisi ya Nigeria yataye muri yombi umugore witwa Oluchi Emeobi w’imyaka 24 nyuma yo gukekwaho kugurisha umwana we w’amezi 2, agahabwa N250.000 kugirango yigurire moto. Ibi rero bikaba byabereye ahitwa Anambra ,muri icyo gihugu.

Police yo muri Nigeria yabwiye itangazamakuru ko uyu mugore yari afatanije n’undi witwa Nchedochi w’imyaka 26 ariko yirinda kugira byinshi atangaza ngo kuko iperereza rigikomeje.

Uyu mubyeyi gito rero akomeje kuvugwaho byinshi bitandukanye, aho abantu benshi bakomeje guhamyako uyu ari umuvumo utazigera umuvaho yikururiye, kuba yafata umwanzuro wo kwikuraho umugisha w’umwana Imana yari yaramuahaye agashaka kumugurana ibyisi bidafite n’agaciro, mu gihe hari n’abifuza urubyaro bagaheba.


Comments

gruec 12 July 2017

Numuvumo ariko ntibitandukanye no kwica umuntu agakurwamo inyama zo munda zigashyirwa muwundi warufite izirwaye AFRICA karabaye.