Print

Senderi yandikiye Kitoko amwibutsa ko uwamutsinze ntaho yagiye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 July 2017 Yasuwe: 2147

Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi international Hit yongeye kuzura akaboze kari hagati ye n’umuhanzi Kitoko, ngo nubwo aje mu Rwanda amenye ko atariwe ubitse igikombe cya Afrobeat.

Mu myaka ine ishize, aba bombi barebanaga ayingwe; buri wese yakomezaga kwerekana ko ariwe ushoboye kurusha undi.Kitoko yakunze kumvikana avuga ko ariwe mwami w’injyana ya Afrobeat, Senderi nawe akavuga ko ayoboye abandi bose bakora iyi njyana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017, Senderi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagrm yibutsa Kitko ko uwamutsinze ntaho yagiye agihari.
Yagize ati “Uraho muvandimwe kandi muhanzi mugenzi wanjye, karibuni kabisa Kigali Rwanda ndacyanabitse cya gikombe cya Afrobeat kimwe wigeze gutwaraho ubu nkimaranye imyaka itatu nubu kandi imihigo irakomeje karibu turagukumbuye sana.”

Senderi yanditse ubu butumwa bugenewe Kitoko mu gihe agera mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu.Kitoko biteganyijwe azamara iminsi 20 mu bikorwa byo kwamamaza Perezida aho azava yerekeza mu Bwongereza yigamo ibijyanye na Politki.

Kitko aragera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu’

Comments

jonas 12 July 2017

Umusaza international Hit azuye akaboze? Cgw n’ikiganiro cy’izotanye?

KARIBUNI Kitoko


Kanyarwanda 12 July 2017

Ayo ni ay’inda! Barapfa ayo kwamamaza umukandida mu matira ataha! Kandi na Senderi ntiyibeshye ko azayarya wenyine. Hari abahanzi benshi batumiwe kugira ngo bazatarame mu matora n’igihe hazatangazwa uwatsinze. Ibyo rero Senderi ntiyabishobora wenyine. Niyorohe yorohere na bagenzi be basangire aka ya ndirimbo ya Kagame Alexis SANGIRA BYOSE NA BOSE.