Print

Amavubi yahuye n’uruva gusenya ku kibuga cy’indege I Dar es salaam

Yanditwe na: 15 July 2017 Yasuwe: 6652

Ikipe y’igihugu Amavubi ku munsi w’ejo yahuye n’inzira y’inzitane ubwo yafataga indege iyerekeza I Mwanza baturutse Dar es salaam mu gihugu cya Tanzania aho bagiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike ya Chan izabera muri Kenya umwaka utaha.

Ntabwo byoroheye abakinnyi guhaguruka Dar es Salaam berekeza Mwanza ku munsi w’ejo taliki ya 14 Nyakanga kuko byabaye ngombwa ko bahaguruka ibice aho icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’abakinnyi bazabanza mu Kibuga cyahagurutse mbere ku I saa kumi n’ebyiri mu gihe icyiciro cya kabiri cya kabiri cy’abo bakinnyi cyagombaga guhaguruka saa moya na 20.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu aravuga ko ubwo bari bamaze kwicara mu ndege baje kuyisohorwamo babwirwa ko yagize ikibazo, biba ngombwa ko bategereza iyagombaga guhaguruka saa tatu n’iminota 20 (9:20am), ni ukuvuga sa 8:20am za Kigali.

Icyiciro cyahuye n’uruva gusenya kirimo abakinnyi nka Bishira Latif, Jean Marie Vianney Muvandimwe, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Nshuti Innocent, Nzarora Marcel na Muhire Kevin, aba bakinnyi bari kumwe na Muganga wabo Rutamu Patrick, Jean Pierre (Kit Manager) na Kamanzi Emery (Team Manager).

Amakuru avugwa n’iki kinyamakuru RuhagoYacu aravuga kandi ko abo bakinnyi basigaye i Dar es Salaam bishwe n’inzara, aho bariye udufiriti n’amagi byo ku kibuga cy’indege gusa, dore ko nta bindi biryo bigeze babona.

Uku kubura ku indege byabangamiye aba bakinnyi ndetse bibangamira imyitozo bagombaga gukora nijoro ku kibuga barakiniraho uyu munsi.

Umukino w’Amavubi na Tanzania uteganyijwe kuri uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga guhera saa cyenda z’i Kigali, mu gihe uwo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha.


Comments

ndabarasa wilson 15 July 2017

Amavubi oyeee!!!! courge kbsa


15 July 2017

Ntihagire ico bitwaza kukoimigwi myinshi yama ivyitwaza


yuyu 15 July 2017

mwitonde harigihe tanzanzania yabihanangiriza kuko ndigutera inzuzi nkabona tanzaniya gusa mwitonde mwitobde


fkaaa 15 July 2017

ariko bakoze ubuswa kko imwanza nihafi bari kujyenda nimodoka aho kujyirango bazunguruke kko umuhanda ujyayo uciye hafi barawukoze ni kaburimbo aho bita lunzewe ni km 260 uvuye kgl ubwose ntibizize ariko nubundi barigutsindwa tu ahubwo babonye urwitwazo