Print

Umutare Gaby yakoze ubukwe na Joyce buryoheye amaso(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 16 July 2017 Yasuwe: 5378

Umutare Gaby, umuhanzi w’ Umunyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo nka “Ntunkangure”, “Mesa kamwe”, “Urangora” nizindi, uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yasezeranye kubana akarama n’umukobwa uba muri Australia.

Mu birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017, Umutare Gabby yasezeranye kubana akaramata na Joyce Nzere bamaze igihe bakundana maze bemeranya kuba mu bibi no mubyiza. Ni mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye mu mujyi wa Kigali, i Kibagabaga ahazwi nko kuri The Venue.

Joyce Nzere wasezeranye na Umutare Gabby, ubusanzwe uyu mukobwa ni umunyarwandakazi aba muri Australia, akaba yakundaga kugenda mu Rwanda aje kureba uyu musore, biteganyijwe ko aba bombi nyuma y’ubukwe bazajya gutura muri Australia.

REBA AMAFOTO Y’UBUKWE BWABO ATANDUKANYE:











Comments

anitha 25 July 2017

kbs muzibyarire hungu nakobwa