Print

Usibye gukundana na we , Kitoko ngo nta nubwo aziranye na Ange Kagame

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 July 2017 Yasuwe: 22999

Umuririmbyi Kitoko Bibarwa uri mu bahanzi barikwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yahakanye urukundo rumaze imyaka ruvugwa hagati ye na Ange Kagame, umukobwa wa Nyakubahwa Paul Kagame.

Kitoko ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Afrobeat uri mu Rwanda nyuma y’imyak 4 yari amaze mu Bwongereza yiga ibijyanye na Politiki ariko yabanje kwihugura mu rurimi rw’icyongereza.

Mu kiganiro Ten Tonight gitambuka kuri Radio 10 na Tv10 cyo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017 , uyu muhanzi wakoze indirimbo ‘Amadayimoni’ yabeshyuje amakuru avuga ko ari mu rukundo na Ange Kagame akaba imfura ya Paul Kagame.

Ange Kagame yavuzwe kenshi mu rukundo na Kitoko Bibarwa

Ni kenshi hagiye havugwa amakuru y’uko umuhanzi Kitoko Bibarwa yaba akundana na Ange Ingabire Kagame. Ibyavugwagwa byari bigoye kubyemeza ahanini bitewe no kuba nta foto nimwe yigeze ibagaragaza bari kumwe.

Mu kiganiro Ten Tonight , Kitoko Bibarwa yabajijwe n’umwe mu bafana be bari bakurikiye iki kiganiro niba ari mu rukundo na Ange Kagame nkuko bijya bivugwa , mu kumusubiza yavuze ko usibye no gukundana na we batanaziranye.

Kitoko uri mu Rwanda mu gihe kingana n’iminsi 20 yagize ati ‘’Ibyo ntago aribyo ntago dukundana , nta nubwo tunaziranye , ntituranabonana ,nange mubona ku mafoto na televisiyo nkuko bamwe bamubona’’.

Kitoko Bibarwa yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 12 nyakanga 2017 , yakiriwe n’abo mu muryango we , Inshuti ze , abafana be, n’abanyamakuru .

Kitoko yaje mu gikorwa cyo kwamamaza Nyakubahwa Paul Kagame , umukandida uhagarariye FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 3 ni ya 4 kanama 2017.


Comments

muka 26 July 2017

Baranasa nibabirangize.


janvier 22 July 2017

ahaaaa ngo ntibaranabonana kd bagendana mugikorwa cyo kwamamaza nge ndumva yashyizemo ukuri kwinci ko kubeshya gusa baranakwiranyepe


sylivie 20 July 2017

kuva yabihakanyec,waherah ubimushinja? tubifate nk’ukuri kwe!


Seminega Anastase 17 July 2017

BARAKWIRANYE ARIKO SIMBONA AHO IKIBAZO KIRI.


Ruvusha charles 17 July 2017

Banakundanye ntacyo bya babitwaye nibabigaragaze