Print

Miss Jojo yahawe inama n’impanuro zizamufasha yamaze kubaka urwe -AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 July 2017 Yasuwe: 1165

Miss Jojo, umuririmbyi w’umuhanga mu guhuza amajwi agiye kurushinga n’umusore witwa Salim Minani bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo, ni nyuma y’amezi agera kuri attu ashize basezeranye imbere y’amategeko.

Mu mpera z’iki cyumweru Miss Jojo yasuwe n’inshuti z’abagore ndetse na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze baziranye kuva mu bwana bwe bahuriye mu birori bikomeye bya ‘Bridal Shower’.Ni umuhango wo gushyigikira umukobwa akenshi anahabwa impano n’impanuro z’uko azitwara ageze mu rwe.

Miss Jojo wamamaye mu ndirimbo zitandukanye azigarana isezerano ry’ugushyingirwa na Salim kuwa 29 Nyakanga 2017.

Miss Jojo ari kwitegura ibirori by’ubukwe buzabera ahitwa Rugende Park ku itariki ya 29 Nyakanga 2017.

Miss Jojo na Salim Minani baherutse gushyira hanze impapuro z’ubutumire, kuri uwo munsi nibwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa[saa saba z’amanywa] hanyuma saa kumi n’imwe zo ku gicamunsi habe ibirori byo kwishimana n’abatumiwe.

AMAFOTO:


Miss Jojo yakorewe ibirori bya ’Bridal Shower’