Print

Jaguar arashikishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo guteza impanuka

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 20 July 2017 Yasuwe: 375

Charles Njagua Kanyi wamamaye nka Jaguar arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yaho ateje impanuka atwaye imodoka bivugwa ko ariye ariko akaza kuburirwa irengero mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Ku wa 13 Nyakanga 207 nibwo iyi mpanuka idakanganye yabaye. Kugeza ubu imodoka yakoze impanuka ntiratangazwa ubwoko bwayo gusa benshi bemeza ko ari iya Jaguar yagonganye n’iy’uwitwa Rose Masomi.

Aya ni amakuru yashyizwe hanze n’umupolisi ukorera mu gace gaherereyemo inganda ufite nomero OB/41/13/2017. Avugana n’imwe mu maradiyo yo muri Kenya kuri telefone,Rose yavuze ko yagonzwe n’imodoka ya Jaguar uri mu bijyanye no kwiyamamariza kuba umudepite. Yagize ati”Umushoferi yari ahugiye kuri telephone ubwo imodoka ye yangongaga araza tuvugana gake”.

Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko Jaguar yahise asubira mu modoka ntiyarebe uwo yagonze.Polisi ivuga ko yakomeje kumuhamagara gusa ngo nta nubu ntaritaba telephone.