Print

Ngol’o kante uvuga make yagize icyo atangaza kuri Lacazette

Yanditwe na: 21 July 2017 Yasuwe: 835

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Chelsea Ngol’o Kante yatangaje ko umusore Alexandre Lacazette uherutse kugurwa n’ikipe ya Arsenal abona ari rutahizamu ukomeye ndetse anashimangira ko kugura uyu mukinnyi kuri iyi kipe bizayifasha mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu musore Ngol’o Kante yavuze ko adashidikanya ku buhanga bwo gutsinda ibitego bwa Lacazette aho yashimangiye ko kuba yaratsinze ibitego birenga 20 mu mashampiyona y’Ubufaransa aheruka bizamufasha kwitwara neza no mu Bwongereza.

Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza kuko amaze igihe arangiza buri mwaka w’imikino atsinze ibitego birenga 20 muri League 1.Ni umukinnyi mwiza ikipe ya Arsenal yaguze.Ni umuhanga kandi akoresha ubwenge iyo afite umupira kandi iyo abonye amahirwe imbere y’izamu ayabyaza umusaruro.Azabera mwiza ikipe ya Arsenal.”

Alexandre lacazette yaguzwe n’ikipe ya Arsenal imukuye mu ikipe ya Lyon kuri miliyoni 54 z’amapawundi