Print

Meya wa Rubavu na gitifu w’ umurenge batawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 July 2017 Yasuwe: 4558

Umuyobozi w’ akarere ka Rubavu Simanenye Jeremie n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru batawe muri yombi na polisi y’ u Rwanda bakekwaho kubangamira bamwe mu biyamamariza kuyobora u Rwanda.

ACP Théos Badege amaze kubwira itangazamakuru ko Sinamenye Jérémie avugwaho kwangisha abaturage bamwe mu bakandida.

Badege avuga ko Meya wa Rubavu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze muri Nyaruguru bagiye babuza abaturage kujya aho bamwe mu bakandida biyamamariza.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko iyo myitwarire ari mibi kuko abiyamamaza babifitiye uburenganzira, ndetse n’abaturage bakagira uburenganzira bwo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bose.

Badege avuga ko hatangiye iperereza ry’ibanze, aba bayobozi bakaba bafunzwe ngo bataribangamira.

Abanyamakuru babajije Polisi abakandida babangamiwe n’abayobozi bababangamiye, ariko ahubwo itangaza [Polisi] abayobozi ariko yirinda kuvuga abakandida babangamiwe.

Abo bakandida babangamiwe ngo baregeye Polisi. Bareze bavuga ko babangamiwe n’ubuyobozi no mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga, no mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara, aha na ho Polisi ngo ikaba iri kuhakora iperereza.

N’ubwo Polisi itatangaje abakandida babangamiwe, birashoboka ko baba ari Frank Habineza wiyamamaza ku itike y’Ishyaka yashinze rya Democratic Green Party of Rwanda na Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga kuko undi mukandida (Paul Kagame) atarajya kwiyamamariza mu turere ibi bibazo bivugwamo.

Abayobozi bakekwaho ibyaha biramutse bibahamye ngo bahanishwa ingingo ya 558 yo mu Gitabo cy’Amategeko Mpanabyaha, ibateganyiriza igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’ibiri, n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3.