Print

Justin Beiber yakumiriwe n’ u Bushinwa kubera imyitwarire ye

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 21 July 2017 Yasuwe: 411

Umuhanzi w’umuraperi w’umunya Canada ufite ubwenegihugu bw’Amerika, Justin Beiber, yabujijwe kujya gukorera igitaromo mu gihugu cy’ Ubushinwa bitewe n’imyitwarire ye idahwitse.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byatangajwe na leta yUbushinwa by’umwihariko mu kigo gishinzwe umuco, aho ngo batakwemera ko Justin Beiber yinjira mu gihugu cyabo bitewe nicyo bise bad behavior cyangwa imyitwarire idahwitse.

Uyu muhanzi yagiye agaragaraho imyitwarire idakwiye mu bitaramo bitandukanye yagiye akorera hanze y’America nko muri Espagne ndetse n’ahandi.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi azakorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye nka Singapore, Philippine. Hong Kong na Indonesia, mu bitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye hano ku isi mu cyo yise world tour.

Justin Beiber ni umusore w’ Umunya Canada watangiye kuririmba muri 2009. Uyu muririmbyi mu njyana ya Pop ni umwe mu basore bamamaye bakiri bato. Yatangiye kuba rurangiaranwa mu muziki muri 2009 afite imyaka 15 y’ amavuko. Yavutse tariki ya Werurwe 1994.

Reba indirimbo nshya ya Justin Beiber "When you come home"


Comments

kay 22 July 2017

Justin Bieber ntaraba umunyamerika akorera ibikorwa bye USA afite green Card ntarabona citizenship mujabenshi niko babizi ariko sibyo