Print

Zone V: u Rwanda rwatsinze Sudani y’Amajyepfo mu mukino ufungura (amafoto)

Yanditwe na: 22 July 2017 Yasuwe: 226

Ku mukino wa mbere ugize imikino y ‘akarere ka gatanu muri Volleyball warangiye ikipe y’U Rwanda itsinze Sudan y’amajyepfo amaseti 3-0 ((25-19; 25-14; 25-16) .

Ikipe y’u Rwanda ntiyagowe n’abanya sudani kuko guhera ku iseti ya mbere u Rwanda rwayoboye umukino binarangira ruwutsinze ku buryo bworoshye cyane ko nk’ikipe ihabwa amahirwe yagombaga kwereka abafana bayo ko yiteguye bihagije.

Nubwo u Rwanda rwatsinze uyu munsi ku I saa kumi n’ebyiri rufite umukio ukomeye uruhuza na Uganda kuri iki cyumweru yo yatsinze abanya Kenya amaseti 3-2 umukino wari ishyiraniro watangiranye amaseti 2-0 ya Uganda Kenya iza kuyishyura gusa Abagande bayitsinda ku iseti ya kamarampaka. Umukino ubanza urahuza Kenya na Sudani y’amajyepfo saa kumi.

Icyagaragaye muri iyi mikino ya nyuma ni uko amakipe yose yaje muri iri rushanwa arakomeye uretse ikipe ya Sudani y’amajyepfo icyiyubaka cyane ko ariyo igaragara ko itazashobora kwigaranzura amakipe 2 asigaye.