Print

Nyarugenge: Umubyeyi yishwe n’ingona agiye kuvoma muri Nyabarongo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 July 2017 Yasuwe: 3230

Nyirampakaniye Sperata, umubyeyi w’imyaka 54 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Ayabatanga, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge yishwe n’ingona yamufatiye ku ruzi rwa Nyabarongo yagiye kuvoma.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017.Inkuru ya Umuseke ivuga ko uyu mubyeyi yafashwe n’ingona imufatiye muri Nyabarongo mu mudugudu wa Murondo yagiye kuvoma ngo bitegure kujya mu Misa.

Yari kumwe n’umwana we n’undi muntu umwe ariko niwe wenyine ingona yishe gusa.

Ngo ingona yamufashe hafi Saa kumi n’ebyiri n’igice (6h30) z’igitondo. Ubu ngo umurambo we wabonetse, ndetse biteguye guhita bajya kuwushyingura, nubwo bagitegereje ko Police iza gukora Raporo z’icyamwishe cyangwa kumujyana kwa muganga gukora ibizamini bizwi nka “Autopsie”.

Abaturanyi ba Nyakwigendera bavuga ko n’ubusanzwe iyo bagiye kuvoma ingona zajyaga zikunda kubahusha zigatwara nk’imyenda.
Nyakwigendera Nyirampakaniye Sperata wanayoboraga Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Kagari ka Kavumu asize abana bane.

Ifoto ya nyakwigendera Nyirampakaniye Sperata.

Comments

nirere alice 24 July 2017

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIMA,ABO ASIZE MWIHANGANE


Jackson 23 July 2017

Imana imwakire mubayo