Print

Umugabo wasambanyaga umwana we w’umukobwa w’imyaka 13 avuga ko yabiterwaga na Satani

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2017 Yasuwe: 2197

Umugabo w’imyaka 41, Sikuri Odejide wasambanyaga umwana we w’umukobwa w’imyaka 13 guhera mu Kuboza k’umwaka wa 2016 yireguye avuga ko yabiterwaga na Satani.

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe gutanga amakuru muri kariya gace ka Sango ho mu majyepfo ya Nigeriya Abimbola Oyiyemi yahishuye ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’uwahoze ari umugore w’uyu mugabo wababwiye ko uwahoze ari umugabo we asambanya umukobwa we ku ngufu.

Oyeyemi akomeza avuga ko uyu mwana yabwiye nyina ko papa we yatangiye kumusambanya mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2016 ndetse amukangisha ko nagira uwo abibwira azamwica. Ngo uyu mwana byaje kumurenga ageze aho atakihanganiye kuryamana na se afata icyemezo cyo kujya kubibwira nyina.

Uyu mugabo akimara gufatwa n’abashinzwe umutekano ntiyahakanye icyaha ashinjwa ahubwo yireguye avuga ko yashutswe na Satani.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ndetse n’umwana ajyanwa mu bitaro kumukorera isuzuma, Nk’uko umuyobozi wa Polisi muri kariya gace yabitangaje ngo bategereje igisubizo kizava kwa muganga ubundi bagashyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko.