Print

Nyuma ya pasiteri Mboro wishe Satani, Pasiteri Sam we ngo amaze iminsi 200 mu ijuru mu butumwa bwo kwica satani

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2017 Yasuwe: 2125

Pasiteri Sam Zuga wo muri Nigeria yagaragaje ibimenyetso nyuma yo kuva mu ijuru ngo k’ubutumire bw’Imana nyuma yoguhabwa amazi yita ay’ibitangaza nk’uko yabyanditse kuri facebook ye, ngo ayaha abantu bafite uburwayi bwananiranye hanyuma bagakira ndetse akirukana n’amashitani .

Akomeza avuga ko ayo mazi yishe igishitani cyari mu ishusho y’igisiga, cyateraga umugabo buri joro cyaramubujije amahwemo, nyuma yo kumusengera akamuha ya mazi ngo icyo gisiga cyahise kigaragara ubundi agiha amazi y’ibitangaza gihita gipfa.

Ndetse yakomeje anavuga ko ayo mazi yayakuye mu ijuru aho amaze iminsi igera ngo kuri 200 k’ubutumire bw’Imana niko kumuha ayo mazi avuga ko ahora yuzuye mugacupa ,ngo aze ayakoreshe mu kunesha imyuka mibi yugarije isi ndetse amufashe no kurwanya Satani.

Ibi akaba yarabitangaje nyuma yaho uwitwa Pastor Mboro atangaje ko yishe shitani ubwe ko nta shitani ukibaho, abantu bakaba batangiye kwibaza umusazi muri aba bombi, dore ko bose ari n’abapasiteri bivugwako bubatse izina mu dushya.


Comments

Kimonyo 25 July 2017

Bakristu bavandimwe sinzigera njya kwa pasitoro nzapfira kwa padiri.Umunsi nabonye cg numvise padiri waguze privet jet ubwo naho nzahava kuko bizaba byarangiye...