Print

Bishop Rugagi yavuze ugiye kuyobora U Rwanda mu iyerekwa yagize muri 2013 rijyanye na 777

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 July 2017 Yasuwe: 35712

Ubwo Bishop Rugagi Innocent yatangizaga ku mugaragaro amasengesho y’iminsi 67 mu Itorero Abacunguwe kuri uyu wa mbere Tariki 24/07/2017, yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari umuyobozi w’umugisha ko kandi iyi manda( Mandat) y’imyaka 7 agiye gutangira ari iy’umugisha utigeze kubaho.

Bishop yagize ati: “Ubundi umubare 777 nawuhawe n’Imana ko ari umubare udasanzwe. Ubwo nabibwiwe mu mwaka wa 2013 ko 07/07/2017, hazaba ari umunsi udasanzwe kuko uzaba ari uw’ibisubizo ndetse n’uwo gusohoza amasezerano yari atarasohora.

Ubwo buhanuzi bwahereye ku modoka yanjye nshyashya yagaragayeho uwo mubare kuko ikiyiranga ari 777, byahise bigaragara ko uyu koko ari umubare w’ubuhanuzi Imana yavuze.

Perezida Kagame rero nawe ni umuyobozi ufitanye isano n’ubu buhanuzi kuko ubu umubare agiye kwuzuza ni 777( Manda y’imyaka 7 inshuro 3=777) Iyi myaka azayobora u Rwanda izaba iy’umugisha udasanzwe ku Rwanda.”

Bishop yashoje asabira igihugu cyose amahoro ndetse no kwitegura kwicara mu masezerano yabo, kuko iki aricyo gihe nyacyo.

Umukandida wa FPR Inkotanyi uri kwiyamamaza ku mwanya wo kuyobora Urwanda. Bishop Rugagi Innocent yavuze ko azayobora Urwanda ku nshuro igira gatatu ikabyara umubare 777.uhwanye n’ubuhanuzi yagize mu mwaka wa 2013.
plaque y’imodoka ya bishop Rugagi niyo yatangije ikimenyetso cy’ubuhanuzi yabwiwe mu mwaka wa 2013.

Comments

Museveni 26 July 2017

Uzemere nisabato kuko nayo ari umunsi wa karindwi Imana yaruhutse ikawuha umugisha.


Code 26 July 2017

Numu nyamitwe wahatari ahubwo.. ..koko aba kristu bazahumuka ryari bagasobanukirwa naba banyamitwe


Bimenyimana Aaron 26 July 2017

President Paul Kagame nimpano Imana yahaye u Rwanda, niyiyoborere igihugu cyumugisha.


Aaron 26 July 2017

President Paul Kagame nimpano Imana yahaye u Rwanda, niyiyoborere igihugu cyumugisha.


Aaron 26 July 2017

President Paul Kagame nimpano Imana yahaye u Rwanda, niyiyoborere igihugu cyumugisha.


Hadassa 26 July 2017

Ininyoma byuzuye ininyoma....
Imana izabibabaza vuba.
Wow e Rugagi. Urabizi ko ari ibinyoma...
Muir abagambanyi mugambanira Yesu muvuga ku munwa ariko ibikorwa byanyu birabagaragaza..
Mbese ko Rugagi wowe Leta itakubuza guhanura? Nuko uhanura. 777....
Witondeeeee..uhame hamweeee
.


fkaaa 26 July 2017

umva imitwe ubwose urahanuye twese ibyo turabizi vuga ibisya


Enderson 26 July 2017

Mushoboye guhuzahuza gusa niba ari indonke mwishakira Imana izabahana


Ndayiragije Gilbert 26 July 2017

Nukuri iki nigihe cokwicara mumasezerano nkabanyarwanda,kandi president Kagame Paul tukama tumusengera kuko numuyobozi udasanzwe ufite vision ku Rwanda na Afrika muri rusangi