Tariki 25 Nyakanga 2017 Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi yagombaga kwiyamamariza mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu. Mu gitondo cyo ku wa kabiri byatunguye benshi ubwo hatangazwaga ko urwo rugendo rusubitswe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga ubwo yasubukuraga iki gikorwa, ari mu karere ka Musanze umukandida wa RPF yavuze ko impamvu ataje ku munsi wari uteganyijwe ari ijwi rye ritari rimeze neza.
Kagame Paul yagize ati "Ejo hashize nagombaga kuza ngo tuganire namwe, sinabishobora, ijwi ryange ryari ryabuze, ariko narihase, narihase ndavuga ngo ntabwo nagira iminsi ibiri ntaraza kuvugana n’inshuti zanjye."
Impamvu y’ihinduka ry’iyi gahunda yari yatangajwe n’abashinzwe gahunda yo kwamamaza muri FPR Inkotanyi yari iy’uko uriya munsi wahuriranye n’izindi gahunda zihutirwa kandi zitunguranye.
Indi nkuru bifitanye isano:http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/paul-kagame-kwiyamamariza-musanze-na-rubavu-byasubitswe
NDASHIMYE DONATIEN