Print

Icyatumye Paul Kagame asubika ibikorwa byo kwiyamamariza Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 July 2017 Yasuwe: 9104

Tariki 25 Nyakanga 2017 Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi yagombaga kwiyamamariza mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu. Mu gitondo cyo ku wa kabiri byatunguye benshi ubwo hatangazwaga ko urwo rugendo rusubitswe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga ubwo yasubukuraga iki gikorwa, ari mu karere ka Musanze umukandida wa RPF yavuze ko impamvu ataje ku munsi wari uteganyijwe ari ijwi rye ritari rimeze neza.

Kagame Paul yagize ati "Ejo hashize nagombaga kuza ngo tuganire namwe, sinabishobora, ijwi ryange ryari ryabuze, ariko narihase, narihase ndavuga ngo ntabwo nagira iminsi ibiri ntaraza kuvugana n’inshuti zanjye."

Impamvu y’ihinduka ry’iyi gahunda yari yatangajwe n’abashinzwe gahunda yo kwamamaza muri FPR Inkotanyi yari iy’uko uriya munsi wahuriranye n’izindi gahunda zihutirwa kandi zitunguranye.

Indi nkuru bifitanye isano:http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/paul-kagame-kwiyamamariza-musanze-na-rubavu-byasubitswe


Comments

TURAGUSHYIGIKIYE ARIKO DUFASHE WONGERERE ABARIMU UMUSHAHARA. A0 AHABWE 250000FRWS,A1=180000FRWS NAHO A2=112000FRWS 29 July 2017

NDASHIMYE DONATIEN