Print

Sunrise yabonye umutoza mushya

Yanditwe na: 27 July 2017 Yasuwe: 256

Gatera Alphonse wari umaze iminsi atoza ikipe ya Rwamagana City mu cyiciro cya kabiri yamaze kumvikana na Sunrise kuyitoza aho aje asimbura Cassa Mbungo Andre.

Amakuru yo gusinyisha uyu mutoza yemejwe na Habineza Longin, Visi Perezida wa Sunrise FC mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru aho yavuze ko uyu mutoza yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza

Yagize ati "Nibyo twamaze kumvikana.Twamusabye kugeza ikipe mu makipe ane ya mbere muri shampiyona gusa dutwaye igikombe byaba ari byiza cyane."

Ikipe ya Sunrise yigeze gushaka guha uyu mutoza akazi nyuma y’aho Habimana Sosthene yari amaze gusezerera kuyitoza gusa yubikirwa imbehe n’umunya Nigeria Ideh Chidi Andrew waje kwirukanwa kubera kubeshya ku bijyanye n’ibyangombwa.

Ikipe ya Sunrise yarangije ku mwanya wa 9 muri shampiyona ishize ihaye akazi uyu mugabo kugira ngo ayifashe kuzamura urwego rwayo mu mwaka w’imikino utaha.

Gatera Alphonse yakinnye umupira nka myugariro mu gihugu cy’u Burundi ndetse no mu Rwanda mu makipe nka Rayon Sports na APR FC.Ku bijyanye no gutoza yatangiye ari umutoza wungirije muri Police FC nyuma ajya muri Mukura yungiriza Kaze Cedrick .Yaje kujya muri Espoir FC aba umutoza mukuru mu mwaka wa 2014 aho yayifashije kuguma mu cyiciro cya mbere ndetse ayigeza muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Amahoro ari nabwo yasimbuwe na Ndizeye Jimmy.