Print

Ibintu 10 utaruzi kuri Oda Paccy harimo kuba agiye kuzuza inzu ye no kujya kwiga umuziki

Yanditwe na: Martin Munezero 27 July 2017 Yasuwe: 4073

Umuhanzikazi Uzamberumwana Pacifique wamenyekanye ku izina rya Oda Paccy ni umwe mu baraperikazi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera ubuhanga agaragaza mu miririmbire ye ndetse n’amafoto akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ni amwe mu bituma akomeza kuvugwa mu bitangazamakuru cyane.

Hari ibintu byinshi bimwerekeyeho abantu benshi batazi, aribyo ugiye kugezwaho n’ Umuryango.


1.Icya mbere ni uko Oda Paccy nta gitekerezo cyo gushaka aragira,bitewe nuko akeneye kwiyubaka ndetse afite n’umwana ashaka ko abanza agakura,ubundi umugabo akazaza nyuma.

2.Oda Paccy amaze kumenya gucuranga Piano nyuma y’igihe kitari gito atangiye kuyiga

3.Album Eshatu nizo umuhanzikazi Oda Paccy ateganya kumurika icya rimwe mu mwaka utaha

4.Oda Paccy arateganya gusubira muri Wasafi gukorerayo indi ndirimbo mu mezi abiri ari imbere.

5.Oda Paccy ari gupanga kujya kongera ubumenyi bw’umuziki we mu kigo cy’Umuziki giherereye ku Nyundo

6.Oda Paccy ari hafi kuzuza inzu ye i Nyamata

7.Oda Paccy ikintu yanga mu buzima kurusha ibindi..ni uguhemuka.

8.Oda Paccy ku isi akunda umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria uzwi nka “Tiwa Savage”.

9.Oda Paccy nta kandi kazi agira uretse gukora umuziki gusa…Niwo akuramo byose..mbese niko kazi ke.

10.Mu ndirimbo nyinshi Oda Paccy yakoze nawe atibuka umubare neza..buriya ngo indirimbo akunda cyane ni iyitwa "Ese Nzapfa".

Ibi nibyo bintu 10 ushobora utaruzi kuri Oda Paccy twabashije gukusanyiriza abasomyi b’ Umuryango ndetse n’abakunzi be by’umwihariko.


Comments

mico 28 July 2017

Ko atavuze ko akunda kwambara ubusa?


OmarNATION# 28 July 2017

Ndamwemera ni akomereze aho kndi iyo mishinga azayishyire mu bikorwa kko natwe dutegereje kumubona arenga urwego ariho agakora muzika yarayihebeye kndi azi byinshi biyerekeyeho. Ni aduhereze ingoma shya turacyamutegerejeho hits nyinshi zivuna