Print

Perezida w’u Bufaransa Macron n’umufasha we bakiriye Rihanna -AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 July 2017 Yasuwe: 2985

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umufasha we Brigitte Macron bakiriye umuhanzikazi Rihanna mu mujyi wa Paris.Ni uruzindo Rihanna avuga ko yakoze mu rwego rwo gushakira Afurika imfashanyo y’uburezi.

Nyuma y’ibiganiro byahuje aba bombi, Rihanna yabwiye itangazamakuru ko ibyo yemeranyije n’umukuru w’Igihugu ndetse n’umugore we bigomba gushyirwa mu bikorwa muri Nzeli uyu mwaka.

Yagize ”Nagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Perezida w’u Bufaransa n’umugore we,twaganiriye ku bijyanye n’uburezi kandi turateganya gutangaza ibyo twemeranyije mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka”.

Yanavuze ko ateganya kuza muri Afurika mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka kugirango akomeze arebe uburyo yateza imbere umugabane w’Afurika mu bijyanye n’uburezi.

Uyu mukobwa uvugwa muri iyi minsi mu rukundo n’umukire aherutse guhabwa igihembo cya ‘Humanitarian of the Year’ na kaminuza ya Havard mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu guteza imbere uburezi.

Rihanna yakirwa na Brigitte Macron

Rihanna aganira na Perezida Macron