Print

Pasiteri yatunguwe n’inzoka yamusanze ku ruhimbi asengera abakirisitu ngo amadayimoni abavemo

Yanditwe na: Martin Munezero 28 July 2017 Yasuwe: 4567

Abakirisitu batunguwe n’inzoka yaje ku ruhimbi ubwo Pasiteri yari arimo kubabohoraho imyaku n’imyuka mibi yababayeho akarande ariko Pasiteri avuga ko atazi aho iyo nzoka yaturutse.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru mu Itorero Greater Grace Deliverance Ministry riherereye mu gace ka Kakuri muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, inzoka yaje ku ruhimbi ubwo abakirisitu bari barimo kwamururwaho imyaku n’imyuka mibi na Pasiteri wabo Naphthali Biem bose bagwa mu kantu.

Byari mu gihe cy’amasengesho yagombaga kumara icyumweru bigeze ku munsi wa gatatu iyi nzoka iraza abakirisito bose ndetse na Pasiteri n’abadiyakoni bose bashira mu rusengero nkuko Daily Post ibivuga.

Iyi nzoka yabanje kubonwa n’abadiyakoni bakavuz induru kugira ngo Pasiteri ahagarare gusenga itagira uwo irya, Pasiteri Naphthali Biem avuga ko atazi iyo yaturutse cyane cyane ko nta bihuru byegereye urwo rusengero.

Iyi nzoka yaje kwicwa n’abadiyakoni ariko ntihagaragazwa niba amasengesho yarasubukuwe.

Yagize ati “Ni ibintu ntazi iyo byavuye kandi biherekejwe na Satani. Ntabwo nigeze mbona ibintu nk’ibi mu myaka 30 maze mu murimo w’Imana. Mwitegereje neza nta bihuru mwabona bikikije aho turi, uko iyi nzoka yaje rero na n’ubu ni amayobera. Abanzi bacu baracyakora ariko nitwe gutsinda. Imana ishimwe ko nta muntu yariye”.


Comments

kiki 29 July 2017

Ariko Nigeria habera ibintu weeeeee