Print

Pasiteri n’abayoboke be bakubise umugore bamugira intere(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 29 July 2017 Yasuwe: 2688

Mu gihugu cya Nigeria Pasiteri witwa Peter Ozuha yahohoteye ku buryo bukomeye umugore wanze guramiriza mu rusengero iwe.

Mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umwana w’umubyeyi wahohotewe aragaragaza mu buryo bwa kinyamaswa uko uyu mubyeyi yahohotewe na Pasiteri n’abayoboke be.

Joy Ejoyfor umwana w’umubyeyi wibasiwe na Pasiteri abinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu magambo yuje agahinda yagaragaje ibyo umubyeyi we yakorewe.

Uyu mugore yakubiswe na pasiteri agirwa intere

Yagize ati” Nimurebe ishyano umupasiteri w’umugome witwa Petero Ozuha n’abayoboke be bakoreye umubyeyi, ngo ni uko yanze gusengera mu rusengero rwabo.”

Uyu mukobwa akaba yakomeje asaba ko abantu bashyikiriza ubu butumwa bwe imiryango yita ku burenganzira bwa muntu ngo uyu mubyeyi abone ubutabera.