Print

Umuririmbyi wakunzwe mu Rwanda, Miss Jojo yarushinze-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 July 2017 Yasuwe: 4425

Miss Jojo [Josiane Iman Uwineza] umaze igihe yarashyize ku ruhande iby’umuziki yashyingiranwe na Salim Minani bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.Umugabo we yasabye anakwa umugeni we kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017.

Muri Werurwe 2017 basezeranye imbere y’amategeko.Aba bombi basezeranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017, ibirori byabereye ahazwi nka Rugende Park.









Miss Jojo yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ amezi atatu ashize asezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Salim Minani bamaze igihe bakundana.

Ni ibirori byahuje inshuti ze magara, abakobwa b’inshuti za Salim n’abagore bamuha impano ziherekejwe n’impanuro.

Miss Jojo[wahoze yitwa Uwineza Josiane] nyuma yo kwinjira muri Islam yahise ahindura izina afata irya Uwineza Iman Josiane, yinjiye muri iri dini abisabwe n’umusore witwa Munyampundu Saleh bahoze bakundana.




PHOTOS:INYARWANDA