Print

Muhanga: Gitifu w’akagari arashinjwa n’abaturage kubamenera inzoga z’ubukwe no gukura urugi ku nzu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 July 2017 Yasuwe: 2565

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Kinini mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo baravuga ko babangamiwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari witwa Uwamohoro Flotride aho
akomeje kugenda abarenganya bo bavuga ko ari mu buryo bukomeye cyane.

Ngo byaje guhumira kumirari aho kuri uyu wa kane hari umuryango wari ufite umukobwa wasezeranye ku murenge n’uko ngo bavuyeyo bajya kwiyakira hafi mu masaha ya saa saba z’amanywa maze uyu munyamabanga Nshingwabikorwa aza kubatera muri uru rugo.

Ngo yababwiye ko bagomba kwitabira ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi byari byakozwe muri uyu murenge wa Shyogwe bityo ko imihango y’ubukwe bagomba guhita bayihagarika ariko bo bavugaga ko bagomba kuyitabira nyuma kuko igihe cyari kitaragera ariko ngo bahise batungurwa no kubona aje akamena ibiribwa n’ibinyobwa ndetse ngo abandi akabafata mu mashati.

Amwe mu mashusho yagaragajwe na Tv1 ducyesha iyi nkuru yerekana bimwe mu bice by’amacupa ndetse n’urugi rwavuye ku inzu. Umwe mu baganiriye na TV1, yagize ati “Ikibazo twagize abana bari bagiye mu rukiko mu gihe duteranye turi kwakira abashyitsi noneho gitifu araza atera akaduruvayo amena ibiryo ajya mu nzu amena amacupa, akuraho n’urugi.”

Undi nawe wo muri uru rugo yasabye ko ibyo Gitifu yangije abisubiza ndetse agakoresha n’urugi yakuye ku inzu y’abo.Yagize ati “Njyewe icyo nifuza nuko ansubiza ibintu byanjye..Yononye ibintu abishya ibirori...Nta mategeko ntarengereye agomba kunyishyura ibintu byanjye."

Bamwe mu baturage bavuga ko bamusabye kubareka bakakira abashyitsi ariko ngo Gitifu yakomeje kugaragaza uburakari bukomeye.Ngo hari umugabo wasohotse mu nzu abaza Gitifu ibyabaye bafatana mu mashati.

Ngo iyo Gitifu ahagera basinze [Basomye ku gacupa] yari gukwibitwa birenze uko abicyeka. Ngo yahungabanyije ubukwe ndetse n’abari batumiwe bataha batishimye kubera uyu muyobozi wakomezaga kubashishikariza kujya mu biganiro.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice yavuze ko ayo makuru bayumvise ndetse ko batangiye gukurikirana uko icyo kibazo giteye, uyu muyobozi yavuze ko nibasanga Gitifu yarakoze amakosa azahanwa n’amategeko.

Yagize ati “Ibyo bintu twarabyumvise ariko ni ukubikurikirana Gitifu w’umurenge na njyanama bagiyeyo bavuga ko gitifu yahatambutse hanyuma abari mu bukwe bamubonye barasohoka."

Yungamo ati "Dusanzwe tuziko ari umukozi ukora neza ndetse abaturage bakanavuga ko batamwemera ariko mu by’ukuri usanga bapfa y’uko yababujije kubaka mu kajagari hagize amakuru tumenya kuko turi kubikirana twasanga yaragize amakosa akaba yabihanirwa n’amategeko."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka aherutse gusaba abayobozi bo mu nzego zibanze korohereza abakandida mu bikorwa byo kwiyamamaza anasaba ko nta muturage ukwiye guhutazwa ngo n’uko atagiye ahari abakandida.

Uwamariya Beatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga

Comments

Biragayitse 3 August 2017

Njyewe nturanye n’abo iyo ngirwa muyobozi yakoreye amarorerwa! Mayor ngo abaturage bamuhora ko ababuza kubaka? Niko se Madame Mayor we, kubaka no kumena ibyo kurya nabyo murumva byaba bifitanye isano? Ahubwo kubona uwo Gitifu ataragezwa aho bagororera abataye umuco, bakabura n’uburere biratangaje!!! Naho kuba umuyobozi byo ntabikwiriye habe namba! Umuntu udashoboye kwiyobora ayobora ate Abanyarwanda? Abashaka kubihinyuza muzaze mwibarize abaturanye nawe, maze mwumve uko arangwa n’ubusinzi bukabije kandi muri rubanda ayobora> Njyewe uyu munsi navuganye n’umusaza yameneye ibyo urya muri ubwo bukwe, arambwira ati yari yasinze by’intangarugero! Ibyo sinabihakana kuko mumuco nyarwanda ibyo kurya n’umwanya wo gufata amafunguro ubusanzwe birubahwa, kubitinyuka ni uko waba ufite ikibazo mu mutwe (wasinze, cyangwa se ufite ubumuga bwo mu mutwe)!!!