Print

Visi Perezida wa kenya yatewe n’abitwaje ibirwanisho birimo ibyuma n’imbunda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 July 2017 Yasuwe: 1049

Umutekano wakajijwe mu rugo rwa Visi Perezida wa kenya, Wiliam Ruto.Ni nyuma y’uruko atewe n’abantu bataramenyekana bagiye bitwaje ibirwanisho birimo ibyuma n’imbunda.

Ibi bibaye mu gihe habura iminsi micye ngo muri Kenya habe amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.Inkuru ya AFP ivuga ko abo barwanyi bageze kwa Ruto mu rugo bagasanga adahari we n’umuryango we.

Ngo bangije byinshi ndetse banasize bakomerekeje umwe mu bapolisi bashinzwe kurinda umutekano w’uyu munyacyubahiro.Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko bambuye imbunda uwo mu polisi bamusiga aho.

Kugeza ubu ntiharamenyakana babo bantu ndetse n’uwa yabatumye.Inzego z’umutekano muri Kenya zikomeje kuzenguruka urugo rw’uyu munyacyubahiro ariko nako iperereza rikomeza.

Mu matora aheruka yo muri Kenya, ababarirwa mu 1100 basize ubuzima mu mvururu zo kutavuga rumwe mu bya politiki, umubare munini w’abapfuye ukaba waraguye mu gace ka Eldoret ari na ho uyu muyobozi atuye.

Perezida Kenyatta ushyigikiwe na Ruto waraye yibasiwe mu rugo iwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 bahabwa amahirwe menshi yo kongera kuyobora iki gihugu, bahanganye kandi na Raila Odinga wabujije abayoboke be kudakora imibonano mpuzabitsina kugeza ku munsi w’amatora.