Print

Umwe mu bakandida n’umuyobozi w’urubyiruko muri Venezuela bishwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 July 2017 Yasuwe: 442

Umwe mu bakandida wahatanaga mu matora y’abagize Inteko idasanzwe ishinzwe Itegeko Nshinga, n’umuyobozi w’urubyiruko mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela bishwe habura iminsi micye ngo amatora atangire.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2017 nibwo Umunyamategeko José Felix Pineda w’imyaka 39 wiyamamazaga mu matora yishwe arashwe.

Ricardo Campos wari umuyobozi w’urubyiruko yarasiwe mu myigaragambyo hamwe n’abandi baturage.

Aya matora y’abagize Inteko idasanzwe ishinzwe Itegeko Nshinga ntavugwaho rumwe muri iki gihugu benshi bavuga ko bagamije gushyiraho Inteko ifite ubushobozi bwo guhindura Itegeko Nshinga.

Ngo Perezida Nicolás Maduro arakora ibi byose ashaka kwigwizaho imbaraga..

Ikinyamakuru cyo muri Venezuela cyitwa ‘El Universal’ cyatangaje ko uretse bariya banyapolitike, hari n’abandi bantu babiri biciwe mu myigaragambyo.