Print

Uganda: Abasirikare 12 bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bishwe na Al Shabaab

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 31 July 2017 Yasuwe: 2678

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yamaze kwemeza ko abasirikare 12 b’igihugu cya Uganda, UPDF baguye mu gitero cyabagabweho mu mpera z’icyumweru gishize.

Ku cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2017, nibwo byamenyekanye ko abasirikare ba Uganda baguye mu gico cy’abagizi banabi abandi bagakomereka.Uyu muvugizi yasobanuye ko iki gitero cyabagabweho ibwo bari mu mujyi wa Gorowen uherereye mu bilometero 140 uturutse mu Majyepfo y’umurwa mukuru Mogadishu.

Bivugwa ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Alshabaab.12 bitabye Imana bo muri AMISOM UPDF bapfuye basiga abandi bagera ku 10 kuko bari basanzwe bacunga umutekano ari 22.

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko abasirikare 12 aribo bitabye Imana mu gihe hari ibindi bitangazamakuru bitanduaknye bivuga ko hapfuye 21.

Kugeza ubu, hatangiye iperereza kugirango hamenyekane uwagabye igitero n’ubwo bikekwa ko yaba ari Alshabaab.Ni cyo gitero kiguyemo abasirikare benshi bari mu butumwa bw’amahoro.

Minisiteri y’umutekano muri Uganda yahaye icyubahiro abasirikare baguye mu butumwa bw’amahoro ndetse inizeza kuba hafi y’imiryango ya bo.


Comments

Regine Ku Kamonyi 4 August 2017

Imana ibakire mu bayo kandi imiryango tuyifurije gukomera.


Muhima 31 July 2017

Imana ibahe iruhuko ridashira