Print

Madamu Joyce Banda wayoboye Malawi yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 August 2017 Yasuwe: 905

Polisi ya Malawi yatangaje ko Madamu Joyce Banda wabaye Perezida wa Malawi kuri ubu arimo gushakishwa n’ inkiko kubera ibirego bya ruswa bivugwa ko yagizemo uruhare ubwo yari akiri ku butegetsi bw’ iki gihugu cya Malawi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga nibwo umuvugizi wa polisi ya Malawi yatangaje ko uyu mugore kuri ubu uri muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi.

Uyu mugore arashinjwa kugira uruhare mu bibazo bikomeye bya ruswa “Cashgate” byakozwe muri 2013. Icyo gihe miliyoni 30 z’ amadorali y’ Amerika zararigishijwe.

Si Joyce Banda wenyine ukurikiranyweho iki kibazo cya ruswa kuko hari n’ abandi bayobozi bivugwa ko bafatanyije.

Icyo gihe byabaye ibibazo bikomeye kuri iki gihugu cyo muri Afurika y’ Uburengerazuba kuko ibihugu by’ amahanga bitera inkunga iki gihugu cyahangaritse inkunga nyamara 40% by’ ingengo y’ imari gikoresha ari inkunga z’ ibihugu by’ amahanga.

Madamu Banda yayoboye Malawi kuva tariki 7 Mata 2012 ageza tariki 31 Gicurasi 2014. Akimara gutsindwa amatora muri 2014 yahise yurira rutema ikirere yerekeza muri Amerika. Ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi mu gihe yari afite gahunda yo kugaruka mu gihugu cye.

Uyu mugore ahakana ibyo kuba yaragize uruhare mu irigiswa ry’ aya madorali akavuga ko ari impamvu za politiki zibyihishe inyuma. Banda afite ishyaka yise ishyaka ry’abaturage (Parti du peuple)

Madamu Banda kuri ubu ufite imyaka 67 y’ amavuko yagiye ku butegetsi asimbuye Bingu wa Mutharika atsindwa mu matora na Peter Mutharika ariwe uyoboye Malawi kugeza ubu.