Print

Neymar Jr yemeye gusinyira PSG imyaka 5

Yanditwe na: 3 August 2017 Yasuwe: 675

Umukinnyi Neymar Jr de Santos w’imyaka 25 yamaze kumvikana na Paris Saint Germain kuyisinyira amasezerano y’imyaka 5 nyuma yo kwerekeza muri iyi kipe aguzwe akayabo ka miliyoni 222 z’amayero ku munsi w’ejo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Skysports cyo mu Bwongereza aravuga ko uyu musore azagera mu mugi wa Paris ku wa gatanu aho azahita yerekwa abafana b’iyi kipe ndetse iyi kipe ishyire ku mugaragaro ko yamaze kuyisinyira.

Icyifuzo cyo kuva mu ikipe ya FC Barcelona ku musore Neymar biravugwa ko cyaba cyaratangiye mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo yari mu biruhuko I Rio de Janeiro aho ngo uyu musore kuva kera yifuzaga kujya mu ikipe nawe yayobora ku buryo byamuhesha amahirwe yo kuba yatwara igihembo cya Ballon d’or yifuza ku buryo bukomeye.

Inama yo kwerekeza mu ikipe ya PSG uyu musore yayikoranye na se ndetse n’umwe mu bahanga bazi gushakira amakipe abakinnyi Pini Zahavi wamenyanye nawe ubwo yari afite imyaka 17.

Muri PSG Neymar asanzemo abandi banya Brazil bagera kuri batanu barangajwe imbere na Thiago Silva ndetse na Dani Alves bakinanye igihe kinini muri FC Barcelona.

Biravugwa kandi ko kuza kwa Neymar muri PSG byayitwaye akayabo ka miliyoni 450 z’amapawundi ubariyemo imishahara,uduhimbazamusyi ndetse no kugura amasezerano ye aho PSG yishyuye miliyoni 198 z’amapawundi ahwanye na miliyoni 222 z’amayero.Uyu musore azajya ahembwa ibihumbi 515 by’amapawundi ku cyumweru.

Kuri ubu Neymar ari mu mugi wa Porto aho yagiye gukora ikizamini cy’ubuzima nyuma yo gusezera kuri bagenzi be ku munsi w’ejo taliki ya 02 kanama.


Comments

niyonsaba valens 5 August 2017

neymar avuyeye muri barcelona twurahobye pe aho agiye azahorane amahoro number 10 izamuhire