Print

Reba urutonde rw’abakinnyi 5 b’ibihangange babyaye bakiri ingimbi(Amafoto)

Yanditwe na: 3 August 2017 Yasuwe: 1995

Ntabwo ari igitangaza kumva umukinnyi runaka ari mu rukundo n’umukobwa gusa hari bamwe mu bakinnyi bagiye basubira inyuma mu mikinire yabo kubera igitsina gore aho baba ari abakinnyi bakomeye ariko kubera guha umwanya munini abakunzi babo bikarangira batakarijwe icyizere n’abatoza babo.Umuryango wabakusanyirije urutonde rw’abakinnyi 5 bakomeye babyaye bakiri ingimbi.

01.Neymar Jr

Iri zina riri kuvugwa cyane muri iyi minsi kubera agahigo yaciye ko kugurwa akayabo ka miliyoni 198 z’amapawundi ava muri FC Barcelona yerekeza muri Paris Saint Germain.

Neymar Jr we yabyaye umuhungu we David Lucca Da Silva Santos afite imyaka 19 ku wahoze ari umukunzi we Carolina Nogueira Dantas.uyu mwana we Lucca yavutse ku italiki ya 24 Kanama 2011 mu mugi wa Sao Paulo muri Brésil.

02.Eden Hazard

Uyu musore w’imyaka 26 ukinira ikipe ya Chelsea yakundanye n’umukobwa witwa Natasha Van Honacker ubwo yari afite imyaka 14 baza kubyarana umwana wa mbere mu mwaka wa 2010 ubwo uyu musore yari afite imyaka 19.Aba bombi bakoze ubukwe mu kwezi kwa kane 2012,ubu bafitanye abana 3.

03.Jack Wilshere

Uyu musore w’umwongereza w’imyaka 25 ukinira ikipe ya Arsenal ufite ubuhanga budasanzwe ariko uhorana imvune we yabyaye afite imyaka 19 ku italiki ya 29 Nzeri 2011 aribwo yabyaye umwana we wa mbere witwa Archie Jack Wilshere.Yaje gutandukana n’umukunzi we wa mbere bari babyaranye umwana wa kabiri none ubu ari kumwe ni uwitwa Andriani Michael.

04.Raheem Sterling

Uyu musore w’umwongereza n’umwe mu bantu bananiwe gutegeka amaramgamutima ye ku gitsina gore cyane ko kuva yahabwa amahirwe yo gukina mu ikipe ya mbere ya Liverpool yavuzweho gukundana n’abakobwa benshi aho ku myaka 18 byarangiye ateye inda umwe muri bo babyarana umukobwa witwa Melody Rose Sterling.

Raheem Sterling yagiye ashinjwa guhohotera abakobwa batandukanye ndetse akajyanwa mu nkiko aho yanashinjwe ko yaba yarabye abana benshi.

05. Anthony Martial

Uyu mufaransa w’imyaka 21 ukinira Manchester United nawe ari ku rutonde rw’abakinnyi babyaye bakiri bato cyane ko ku myaka ye 18 yabyaye umwana wa mbere Peyton Martial ku mukunzi we Samantha Martial baherutse gutandukana mu minsi ishize.

Uyu Martial yamenyanye na Samantha ubwo yari afite imyaka 17 gusa nyuma y’umwaka umwe yari amaze kumutera inda none batandukanye bafitanye abana 2 b’abakobwa Peyton na Toto Martial.