Print

Active, Bruce na Charly&Nina bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe na Runtown i Kigali

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 3 August 2017 Yasuwe: 333

Abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Charly& Nina na Active nibo byamaze kwemezwa ko bazahurira ku rubyiniro rumwe na Runtown, Sheebah Karungi ndetse na Allan Toniks mu gitaramo bazakorera mu Rwanda.

Iki gitaramo kizabera i Kigali ku itariki ya 23 Nzeri 2017. Olivis, umwe mu bagize itsinda rya Active, yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba abafana kuzitabira iki gitaramo, yavuze ko ari umwanya wo gusabana n’abahanzi bikundira.

Umunya-Nigeria Douglas Jack Agu wamamaye nka Runtown ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika, Yazamuye izina rye mu bihangano byanyuze benshi nka ’Mad Over You’, Lagos to Kampala ft WizKid, Money Bag ft Dj Khaled n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi.

Iki gitaramo kigiye guhuriza hamwe ibyamamare i Kigali mu Rwanda

Iki gitaramo kizabera i Remera muri parikingi ya sitade Amahoro. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000frw mu myanya isanzwe, 10000frw mu myanya y’icyubahiro 25000frw mu myanya y’icyubahiro kirenze ndetse na 400 000frw mu myanya y’icyubahiro ariko ku bantu 20 bajyanye.

Published on Dec 3, 2015.....Nigerian Afrobeats artiste Runtown and American artist and producer DJ Khaled collab on "Money Bag, the lead track on Runtown’s debut album Ghetto University. Produced by El Puto...