Print

Reba abakinnyi 10 bitezwe cyane muri shampiyona y’isi igiye kubera I London (Amafoto)

Yanditwe na: 3 August 2017 Yasuwe: 956

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 04 Kanama 2017 nibwo abakunzi b’imikino ngororamubiri bategerezanyije amatsiko shampiyona y’isi y’iyi mikino iraza kubera mu mugi wa London aho izasozwa ku italiki ya 13 Kanama 2017.

Iyi mikino ngororamubiri y’isi ikurikira iya Olimpiki mu gukundwa n’abantu cyane ko inahuriramo abakinnyi b’ibihangange. Mu gihe habura umunsi umwe ngo iyi mikino itangire Umuryango wabashakiye abakinnyi 10 bitezwe cyane muri iyi mikino u Rwanda ruzahagararirwa n’umukinnyi 1 Nyirarukundo Salome.

01.Usain Bolt

Nyuma yo gutangaza ko agiye gusezera mu mikino ngororamubiri ndetse ko iri ari irushanwa rye rya nyuma agaragayemo, uyu munya Jamaica w’imyaka 30 ategerejwe na benshi mu bakunzi b’iyi mikino cyane ko ariwe uzwi cyane mu bakinnyi b’imikino ngororamubiri.

Bolt azahatana mu byiciro 2 birimo metero 100 ndetse no gusiganwa metero 400 ariko bakina nk’ikipe bahererekanya agati (4x100m relay).
Uyu mugabo yitezwe na benshi kubera umuvuduko agira uko yishima iyo atsinze ndetse n’ibindi.

Usain Bolt yatwaye imidali ya zahabu 3 mu mikino Olimpiki iheruka kubera I Rio de Janeiro umwaka ushize.

02. Sir Mo Farah

Umwongereza w’imyaka 35 uvuka ku babyeyi b’abanya Somalia Mohamed Mokhtar Jamah Farah uzwi nka Mo Farah nawe ategerejwe na benshi muri iyi mikino cyane ko nawe mu gusiganwa muri metero ibihumbi 5 n’ibihumbi 10 ari kabuhariwe cyane ko yanegukanye imidali ya zahabu muri ibi byiciro byombi mu mikino Olimpiki yabereye I Rio de Janeiro umwaka ushize.

03.Elaine Thompson

Uyu mukobwa w’imyaka 25 ukomoka mu gihugu cya Jamaica uzwiho kugira umuvuduko mwinshi yitezwe na benshi mu bakunzi b’uyu mukino, cyane ko mu mwaka ushize mu mikino Olimpiki nawe yabashije gutwara imidali 2 ya zahabu mu kwiruka metero 100 na 200 mu bagore.

04.Caster Semenya

Uyu mukobwa ukomoka muri Afurika y’Epfo wagiye ateza impaka mu bakunzi b’imikino ngororamubiri kubera kuvuga ko ari umuhungu wigize umukobwa ngo ajye asiga abo bahanganye, byatumye abashinzwe gusuzuma uturemangingo (Hormones) bamupima mu mwaka wa 2009 ngo basuzume niba ari umukobwa koko, nawe yitezwe na benshi mu bakunzi b’imikino ngororamubiri cyane ko bigoye kumubona yabaye ku wundi mwanya uretse uwa mbere mu gusiganwa metero 800 mu bagore. Muri iyi minsi ari guhangana n’Umurundi Francine Niyonsaba.

Mu mikino Olimpike iheruka yatwaye umudali wa zahabu mu kwiruka metero 800 asize uyu murundi Francine Niyonsaba wabaye uwa kabiri.

05.Wayde Van Niekerk

Uyu nawe ni umunya Afurika y’Epfo w’imyaka 25 ukunzwe n’abatari bake kubera kugenda aca uduhigo mu kwiruka metero 400 aho yatwaye umudali wa zahabu mu mikino Olimpike iheruka ndetse uyu mwaka azakina no muri metero 200 aho ahabwa amahirwe menshi yo kwitwara neza cyane ko Usain Bolt atazagaragara muri iki cyiciro nk’uko bisanzwe.

06.Almaz Ayana

Uyu benshi baramuzi kubera ubuhanga afite mu gusiganwa muri metero ibihumbi 5 ndetse n’ibihumbi 10 aho azahangana n’umunyarwanda umwe rukumbi dufite muri iyi mikino Nyirarukundo Salome.

Uyu yatwaye umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 10,000 mu mikino Olimpike iheruka ndetse anegukana umudali wa Bronze mu gusiganwa muri metero 5000 muri iyi mikino.

07.Julius Yego

Uyu musore w’umuhanga mu gutera umuhunda w’umunya Kenya nawe ategerejwe na benshi cyane ko ari umwe mu banya Kenya b’abahanga cyane mu gutera umuhunda aho mu mikino y’isi yabereye Beijing mu Bushinwa yatwaye umudali wa zahabu ndetse anegukana umudali wa Silver mu mikino Olimpiki iheruka.

08.Conseslus Kipruto

Uyu ni umunya Kenya usiganwa muri metero ibihumbi 3 aho bagenda basimbuka inkiramende ndetse bakagwa mu byobo biba birimo amazi (3000m steeplechase).
Uyu nawe ahanzwe amaso na benshi cyane ko yatwaye umudali wa zahabu mu mikino Olimpike iheruka kubera i Rio de Janeiro.

09. Anita Wlodarczyk

Uyu mugore w’umunya Pologne w’imyaka 31 utera ibuye riba riremereye rizwi nka Hammer cyangwa Poids (hammer throw) uherutse guca agahigo ko kuba uwa mbere uteye iri buye muri metero 80 yitezwe na benshi cyane ko amaze gutwara iyi shampiyona y’isi inshuro 2 (2012 na 2016).

10.Omar Mcleod

Uyu ni umunya Jamaica w’imyaka 23 uhatana mu gusiganwa metero 110 basimbuka inkiramende (110 m Hurdles) aho ndetse yanegukanye umudali wa zahabu mu mikino olimpike iheruka kubera kubera I Rio de Janeiro.
Yitezwe cyane kwigaragaza cyane muri iki cyiciro aho azaba ahanganye ni umunya Espagne Orlando Ortega nawe kabuhariwe muri iyi mikino.

Uretse aba bazitabira hari abakinnyi bakomeye batashoboye kuboneka nka David Rudisha umunya Kenya uzwi cyane mu kwiruka metero 800,Kenenisa Bekele umunya Ethiopia wiruka marathon,Andre de Grasse umunya Canada wiruka metero 100 na 200 ,Greg Rutherford umwongereza uzi gusimbuka n’abandi.