Print

Ibizamini byakorewe ku nkari za Wema Sepetu byagaragaje ibimenyetso bishobora kumushyira mu mazi abira

Yanditwe na: Martin Munezero 3 August 2017 Yasuwe: 6889

Kuri uyu wa 1 Kanama 2017 ni bwo umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya Wema Sepetu yongeye kugera imbere y’urukiko rwa Kisutu yiregura ku byaha we na bagenzi be bakurikiranyweho byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Uyu munyamideli ari mu mazi abira nyuma y’aho ibizamini byakorewe ku nkari ze byagaragaje ko yaba yarigeze gukoresha ibiyobyabwenge.

Nk’uko raporo yashyizwe ahagaragara n’umushinjacyaha waturutse mu biro by’umushinjacyaha mukuru Elias Mulima ibivuga, ngo mu bizamini byakorewe ku nkari za Wema Sepetu hagaragayemo ibimenyetso bigaragaraza ko yigeze gukoresheje ibiyobyabwenge.

Ku ruhande rw’uburanira Wema Sepetu [Yigeze kuba Nyampinga wa Tanzaniya] mu nkiko, Peter Katalaba yatangaje ko iyi raporo hari ibyo itujuje mu rwego rw’amategeko.

Uru rubanza rwa Wema Sepetu rukaba ruzakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017. Muri uru rubanza Wema Sepetu n’abandi bagenzi be bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Source:Ghafla