Print

Miss Aurore aherekejwe n’uwo bagiye kurushinga batoye Perezida-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 August 2017 Yasuwe: 4252

Miss Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yaherekejwe n’umukunzi we , Mbabazi Egide berekeza ahaberaga ibikorwa by’itora mu gihugu cya Turquie.

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017 nibwo ibikorwa by’itora byatangiriye ku banyarwanda baba mu mahanga mu gihe abari mu gihugu bari mu matora kuri uyu wa 4 Kanama 2017, aho biteganyijwe ko bisozwa ku isaha ya saa cyenda.

Egide na Aurore bagaragaza ko bamaze gutora

Uyu mukobwa usanzwe utuye muri Turquie ari naho akurikirana amasomo ye, yashyize hanze amafoto ku mbuga nkoranyambaga akoresha agaragaza ibyishimo by’ikirenga yagize byo kwitorera Perezida wa Repubulika ari kumwe n’umukunzi we.

Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazza Ville mu iserukiramuco rya Festval Panafricain de la Musique muri 2013. Mbabazi Egide bakundana ni umufotozi wabigize umwuga muri Amerika.


Aba bombi babana mu munyenga w’urukundo Ku wa 22 Gashyantare 2017 nibwo Miss Mutesi Aurore yizihije isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko kuko yabonye izuba mu 1992. Umukunzi we Mbabazi Egide yamwandikiye kuri Instagram amushima nk’umuntu ukomeye wamufashije kugera ku nzozi ze.

Yagize ati “Isabukuru nziza ku muntu w’uburanga kandi w’umunyamutima, wamfashije kugera ku nzozi zanjye ndetse ukabigiramo uruhare rukomeye. Ntewe ishema na we mu buryo butandukanye […] Ndakwifuriza indi myaka myinshi y’ibyiza mu buhangange bwawe.”