Print

Humble yakiriye umukunzi we wari umaze iminsi mu muhanga uje mu myiteguro y’ubukwe-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 August 2017 Yasuwe: 1678

Manzi James [Humble Jizzo] umwe mu baririmbyi b’itsinda Urban Boyz yagize ibyishimo by’ikirenga nyuma yo kwakira umukunzi we wari umaze iminsi mu mahanga, uyu musore yakundaga kurangwa no kwigunga bitewe n’uko atabonaga uruvabu rwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017 ni bwo Amy Blauman umukunzi wa Humble Jizzo bagiye kurushinga yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yasanze umukunzi we amutegereje.

Yahageze mu masaha y’igicuku. Nyuma yo kumwakira uyu muhanzi yaje kwandika ku mbuga nkoranyambaga akoresha anashyiraho amafoto atandukanye maza aterua agaira aati”Urakaza neza, nta byishimo mu buzima utarimo mbega naragukumbuye…”

Uyu muhanzi na Amy Blauman batangiye gukundana mu buryo buteruye mu mwaka wa 2015. Urukundo rugitangira kuvugwa hagati yabo babanje kubihakanira itangazamakuru nyuma baza kubyemera ndetse kuri ubu bateganya kurushinga bitarenze impeshyi y’umwaka wa 2017.

Humble Jizzo n’umukunzi we ubu bafitanye indirimbo bise ‘Do You Know’ ndetse baherutse kuyifatira amashusho.

Humble Jizzo n’uyu mukobwa ngo bamenyaniye muri Nigeria ubwo Urban Boyz yari yitabiriye iserukiramuco rya muzika rya ‘Gidi Culture Festival’ muri 2015. Bagarutse mu Rwanda, uyu musore yakunze kugaragara mu Mujyi wa Kigali atemberana na Blauman, kuva ubwo kugeza ubu ‘bari mu rukundo rukomeye’.