Print

Ibihe bitazibagirana ku bashyigikiye FPR Inkotanyi babyinanye intsinzi na Paul Kagame-AMAFOtO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 August 2017 Yasuwe: 5215

Ahagana i saa sita z’igicu nibwo Paul Kagame yageze ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi, i Rusororo ahari hateraniye abanyamuranyango n’inshuti zabo. Paul Kagame yari aherekejwe n’umuryango we ndetse no mu ijambo rye yabashimye bikomeye avuga ko bagiye bamutera ingabo mu bitugu.

Abanyamuryango n’inshuti zabo ndetse n’abashyigikiye mu bikorwa by’amatora guhera muri nyakanga uyu mwaka kugeza muri kanama bahagurutse ku inteko inshingamategeko berekeza ku cyicaro cya FPR Inkotanyi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kanama uyu mwaka.

Uko komisiyo y’amatora yatangaza uko amajwi yibyavuye mu matora ari kugenda ninako abari ku cyicaro bakomezaga kubyina intsinzi. Ibyishimo byabo byaje gusenderezwa n’uko Kagame yahageze agafatanya nabo kubyina intsinzi.

Benshi banyuzwe amarangamutima y’abo bayerekeza kuri Paul Kagame, hari umukobwa wegereye Kagame ararira maze amubwira ko amukunda. Mu ijambo rye Kagame yashimye buri wese wagize uruhare rukomeye kugirango amatora agenda neza.

Yashimye umuryango we ati “Ntabwo nakwibagirwa gushimira umuryango wanjye nabo ni Inkotanyi. Abana b’inkotanyi na bo baba ari zo, ndakurikizaho gushimira abantu bari hano batari bake baduherekeje aho twagiye hose ndetse nta nubwo basize imiryango yabo inyuma nabo bazanye n’imiryango yabo aho tugiye hose buri karere nabo babaga bahari, ndabashimiye cyane.”

Perezida Kagame kandi yashimye abikorera bagaragaje ubudasa muri aya matora, yagize ati “Muri bo hari abikorera ku giti cyabo, ndagira ngo nshimire abo bikorera batanze umusanzu munini watumye amatora ashoboka, akagenda neza, ntabwo twigeze tubura amikoro kubera bo kubera n’abanyamuryango bandi mwese, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri hano.”

Yanashimye bikomeye urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko bitanze cyane muri aya matora, ati “Ndagira ngo na none nshimire cyane, hari abana, hari abasore n’inkumi bateguye ibikorwa byose kuva aho byatangiriye kugeza n’uyu munsi. Urebye uko ibintu byari biteguye, kuva bigitangira kugeza n’ubu, ahantu twahuriraga n’abantu benshi, ibihumbi byinshi, amagana ariko ugasanga byateguwe neza; ababyeyi barafashwa, abana barafashwa, abakuru n’abandi ibintu byose biri ku murongo, uwarwaye agahabwa umuti, ufite inyota agahabwa amazi mbese mu buryo bw’imitegurire (organization) ntacyo umuntu yabanenga, mwarakoze cyane.
Abo ni abahungu n’abakobwa b’imyaka 18,20, 25, 30 abo nibo bakoze ibi byose mureba, ndabashimira n’abari babayoboye.”

Umukuru w’Igihigu kandi yashimye abahanzi n’abaririmbyi, ati “Ntabwo nakwibagirwa gushimira abahanzi, abaririmbyi, batubaye hafi igihe cyose ahari imbeho bakatumara imbeho, ahari hashyushye bakahashyusha kurusha.”

Yanashimye itangazamakuru, ati “Hari ndetse n’abanyamakuru baba abo mu gihugu, abo hanze, baba abo bose bakora imirimo itandukanye, abafotora, abakoresha imbuga nkoranyambaga (social media) ndetse ibyabaga byose muri iki gikorwa cy’amatora nta hantu bitabaga bigera ku isi muri uwo mwanya bibereyeho.”

AMAFOTO:




















PHOTOS:KIGALITODAY