Print

Umukinnyi Rayon sports yifuza gusimbuza savio yageze I Kigali

Yanditwe na: 5 August 2017 Yasuwe: 1469

Bimenyimana Caleb Bonfils wari umaze iminsi avugwa cyane ko ariwe ubuyobozi bwa Rayon Sports bushaka gusimbuza Nshuti Savio wamaze kerekeza mu ikipe ya AS Kigali aguzwe akayabo ka miliyoni 16.

Uyu musore yageze I Kigali ku munsi w’ejo taliki ya 04 kanama avuye iwabo mu Burundi aje gusinya amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports aho byitezwe ko arasinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu musore Caleb Bonfils ukina nka rutahizamu, yageze i Kigali saa ine za nijoro aho bivugwa ko araza gukina mu mukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports iraza gukina uyu munsi kuri stade ya Kigali I Nyamirambo ndetse akaba ari mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports izajyana muri Tanzania gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya Simba sc.

Bimenyimana Bonfils Caleb w’imyaka 20 gusa,ufite ababyeyi b’abanyarwanda yakiniye Uburundi mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 aho basezerewe na Sudan ibatsinze igitego 1-0 mu mikino yombi.


Comments

kagabo 5 August 2017

Gacinya gira vuba usinyishe uwo mutaramu Caleb, ndashaka ko mbona mubinyamakuru bandika ko yamaze gusinya muri rayon sport fc. Ubundi nkatuza nunva ko swadi yacu yuzuye, kuko haburagamo Savio gusa