Print

Chameleone ntiyatandukanye n’umugore we, yinjiriwe n’uwo yahaye ‘ijambo banga’

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 August 2017 Yasuwe: 2289

Umuririmbyi Dr Jose Chameleone yahamije ko atatandukanye n’umugore we, Daniella Atim Mayanja ahubwo ko yizeye umuntu amuha ijambo ry’ ibanga akoresha ku mbuga nkoranyambaga ari nawe wakwirakwije ibihuha by’uko yatandukanye n’umukunzi we bamaranye imyaka icyenda mu munyenga w’urukundo

Ku wa 03 Kanama 2017 nibwo hasohotse inkuru mu bitangazamakuru ndetse n’Umuryango.rw twasohoye iyi nkuru dushingiye kubyari byanditse ku rukuta rwe rwa Facebook, byavugwaga Chameleone yemeje ko urugo rwe na Daniella rwamaze gusenyuka.

<doc31623|center>

Ibi byanemejwe n’abantu bakurikiranira hafi bashingiye ku kuba muri Mata 2017 umugore wa Chameleone yarandikiye urukiko asaba gatanya, yashinje umugabo we kumutoteza, kumukorera iyicarubozo ndetse ngo yahoraga amukangisha ko azamuhitana.

Kuri ubu, uyu muhanzi uri kubarizwa mu bitaramo bizenguruka umugabane wa Australia yamaze gusiba ubu butumwa ndetse yandika asobanura ko ari kumwe n’umugore ntacyabatandukanye. Chameleone wakoze indirimbo nka Wale Wale yavuze ko yinjiriwe n’inshuti yizeye akayiha ijambo banga ‘Password’ akoresha kuri Facebook.

Yavuze ko urugo rwe rutekanye kugeza ubu, yanditse agira ati “ Muri Kamena 2017 nizeye inshuti yanjye muha ijambo banga’Password’ nkoresha ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Icyo gihe nayimpuhaye kugirango amfashe kwamamaza igitaramo ‘LEGEND CONCERT’ nateguraga mu minsi yatambutse.”
<img31624|center>
Yasobanuye ko nyuma y’icyo gitaramo atibutse guhindura ijambo banga ngo yabonaga ari inshuti magara itamuhemukira, ati “Byose byakomeje kugenda neza kugeza ubwo mu gitonda yatunguye abantu yandika amakuru adafite aho ahuriye nanjye.”

Yungamo ati “Ku wa 02 Kanama 2017, bamwe mu bantu bankurikira basuye Facebook ndetse na Page yanjye basangaho amakuru atunguranye ntiyahungabanyije umuryango wanjye ahubwo yanagize ingaruka ku muryango mugari w’abafana banjye.”

Chamelleone yavuze ko uyu wari inshuti ye yakoze ibi agamije agamije gusenya urugo rwe n’umugore we avuga ko Batandukanye nyamara atari ukuri. Ati“Nyuma yo kwakira ubutumwa butandukanye no guhamagarwa n’inshuti zanjye nahisemo gusiba ibyo uwo muntu yari yanditse, nabikoze ngamije gukuraho ibyo bihuha nk’uko undi wese yabikora.”

Yavuze ko mu izina ry’umuryango we ndetse n’umuryango mugari w’abafana be yongeye gukoresha urukuta rwe rwa Facebook asaba imbabazi kuri buri wese byagizeho ingaruka, ngo Imana arayizeye ko izasubiza buri kimwe mu mwanya wacyo.

Yagize ati “Bitandukanye n’ibuhuha byariho byemezaga ko twatandukanye, turacyarikumwe kandi tuzakomeza kubana kandi nishimiye ko nubwo ndi mu bitaramo muri Austarlia muzirikana aho ndi hose.

Chameleone avuze ibi mu gihe mu gicuku cyo ku wa 3 Kanama 2017 hari ubutumwa kuri Facebook ye ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 400 abwira abafana be ko ‘yicuza uburyo yatsinzwe’ mu mubano we na Daniella.

Ubwo butumwa bwagira buti “Warankunze kandi wemera ko tubana utitaye ku byo abantu bavuze, waranyizeye kandi ni wowe Imana yampayeho umugisha […] Ntabwo nandika cyangwa ngo ngaragaze ibihe byose twagiranye. Nzahora ngukumbura.”

Yongeyeho ati “Nakoze amakosa y’ikirenga kurusha ibyiza! Ntabwo ndi umugabo wari ugukwiriye kandi nsabye imbabazi ku gihe nagutesheje. Ndagushimiye Daniella Atima Mayanja, Mama Abba, Mayanja. Ubu nongeye kuba ingaragu, na we kandi ndakeka ari uko. Nzakomeza nkunde kandi nshyire imbere abana bacu.”

Chameleone na Daniella bari bamaze imyaka icyenda barushinze, basezeranye kuwa 7 Kamena 2008 muri Kiliziya ya Biina Catholic Church muri Mutungo.
<img31625|center>
Aba bombi bamaze kubyarana abana bane barimo umukobwa umwe gusa: Abba Marcus Mayanja [yiyiseT-REX ndetse aherutse gusohora indirimbo “Game Over” muri 2014], Alfa Joseph Mayanja; Alba Shyne Mayanja na Amma Mayanja.

Indi nkuru wasoma: http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/jose-chameleone-yahamije-ko-urugo-rwe-na-daniella-rwasenyutse-burundu-amafoto

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/JwH5Udq8x58" frameborder="0" allowfullscreen></iframe>

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/VrhGOrg5RmU" frameborder="0" allowfullscreen></iframe>