Print

Mutuyimana Evariste yiteguye guhanganira umwanya wa mbere muri Rayon Sports

Yanditwe na: 6 August 2017 Yasuwe: 606

Umunyezamu wa kabiri w’ikipe ya Rayon Sports Mutuyimana Evariste aratangaza ko yiteguye gukora cyane mu mwaka w’imikino utaha kugira ngo yigaranzure Ndayishimiye Eric Bakame wamutwaye umwanya ubanza muri iyi kipe.

Uyu munyezamu waje muri Rayon Sports aturutse mu ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya ntabwo yahiriwe n’umwaka we wa mbere mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka 2 aho kuri ubu ari mu mwaka we wa nyuma.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango.rw yavuze ko yiteguye gukora cyane ndetse ko nubwo ari wo mwaka we wa nyuma ari cyo gihe cyo kwigaragaza ku buryo amakipe akomeye yamwifuza ndetse akabona umwanya uhagije wo gukina.

Yagize ati “Ngiye gukora cyane kuko ni nawo mwaka wanjye wa nyuma,kuva dufite abatoza bashya nshobora kubona umwanya wo gukina match nyinshi.”.

Uyu munyezamu waje mu Rwanda aturutse muri Kenya yavuze ko icyo shampiyona yo muri Kenya irusha iyo mu Rwanda ari ubushobozi ndetse no kuba Supersport yerekana shampiyona y’aho mu gihe yavuze ko icyo izi shampiyona zihuriyeho ari uko naho ari amakipe 2 afite abafana benshi Gor Mahia na AFC Leopard mu gihe mu Rwanda Rayon Sports na APR FC arizo zigaruriye imitima ya benshi .

Mutuyimana Evariste yatangaje ko ikibaraje ishinga nk’abakinnyi ba Rayon Sports ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda ndetse bakitwara neza mu mikino y CAF Champions League aho yavuze kandi ko icyatumye batagera kure mu mikino nyafurika umwaka ushize, ari uko ba Rutahizamu batatanze umusaruro uko bikwiriye aho avuga ko uyu mwaka yiteguye kubona Rayon Sports itsinda ibitego byinshi kurusha umwaka ushize.