Print

Umukinnyi wa Rayon Sports yambitse impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore (amafoto)

Yanditwe na: 6 August 2017 Yasuwe: 1886

Umunyezamu wa 3 w’ikipe ya Rayon Sports Bashunga Abouba yateye ivi asaba umukunzi we Cyuzuzo Djamila bari bamaranye imyaka ine bakundana ko yazamubera umutima w’urugo rwe.

<img31652|center>
Nk’uko Igihe dukesha ikinyamakuru cyabitangaje , uyu musore yabikoze kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 05 Kanama imbere y’abagize umuryango we n’inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira.

Uyu musore nyuma yo kwambika umukunzi we impeta yo kumusaba ko babana ,Djamila ntiyazuyaje yamwemereye kuzamubera umugore imbere y’inshuti n’abavandimwe bari aho ngaho.

Nyuma y’ibi birori uyu musore ukinira Rayon Sports yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko bimushimishije kuba nawe mu minsi iri imbere agiye kugira urugo ndetse n’’umufasha bakundana.

Yagize ati “Nishimye cyane burya kuba umugabo ni ukugira urugo n’umufasha ugukunda kandi nawe ukunda n’umutima wawe wowe. Ndishimye cyane kandi vuba Imana nidufasha n’ibindi (gushyingirwa) birarangira. Ndashimira umukunzi wanjye Cyuzuzo kuba yanyemereye tugatera iyi ntambwe, ndamukunda cyane.”

Bashunga yatangarije Igihe kandi ko yahuye na Cyuzuzo ku nshuro ya mbere mu ntangiriro za 2013 bagiye mu bukwe ahantu, aramwishimira ndetse baraganira bisanzwe yumva ari umukobwa wisanzura kandi uvuga ibyo yatekerejeho aho kuva ubwo umubano wabo wakomeje gukura none bageze ku ntambwe ikomeye yo gushing urugo.

Amafoto yaranze iki gikorwa:
<img31655|center>
<img31651|center>
<img31650|center>
<img31653|center>
<img31649|center>
<img31654|center>