Print

Amashusho ya Anita Pendo abyina mu buryo budasanzwe kandi atwite inda y’imvutsi yatangaje cyane abantu bayabonye (AMAFOTO+VIDEO)

Yanditwe na: Martin Munezero 6 August 2017 Yasuwe: 2769

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba ukomeye cyane hano mu Rwanda uzwi nka Anita Pendo, yatangaje abantu benshi ubwo yashyiraga hanze amashusho ye arimo kubyina aratungurana cyane bitewe n’uburyo yabyinagamo bidasanzwe kandi atwite.

Abantu benshi bagiye babona aya mashusho ya Anita Pendo bayatangariye cyane,ndetse abenshi banibaza ukuntu yaba abasha kubyina bene kano kageni ,mugihe bigaragara ko akuriwe cyane, aho batekerezaga ukuntu umuntu ukuriwe bene aka kageni yabasha kubona imbaraga zo kubyina kuriya ntagire ikibazo.

Anita Pendo aritegura kwibaruka imfura muri Nzeri 2017 n’umukunzi we Ndanda Alphonse

Irebere nawe ayo mashusho hano