Print

Arsenal yigaranzuye Chelsea iyitwara igikombe cya Community shield (amafoto)

Yanditwe na: 6 August 2017 Yasuwe: 448

Ikipe ya Arsenal niyo yegukanye igikombe gihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’igihugu FA Cup ku mukino wabaye kuri iki cyumweru taliki ya 06 Kanama2017

Nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino aho baje kwitabaza Penaliti birangira Arsenal yinjije penaliti 4-1 .

Uyu mukino watangiye ikipe ya Arsenal yataka cyane Chelsea ndetse ikagera imbere y’izamu ryayo kenshi igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46, ikipe ya Chelsea yabonye koloneri yatewe neza na Fabregas ba myugariro ba Arsenal bagerageza kugarura uwo mupira gusa usanga Gary Cahill aho yarahagaze atera umupira n’umutwe usanga Victor Moses aho yari ahagaze aba atsindiye Chelsea gitego.

Ikipe ya Arsenal yahise itangira gusatira Chelsea cyane maze ku munota wa 80 umusore Pedro Rodriguez akorera ikosa rikomeye umukinnyi wo hagati wa Arsenal Mohamed Elneny byamuhesheje ikarita y’umutuku.

Iri kosa rya Pedro,ryahanwe neza na Granit Xhaka ubwo yateraga umupira mu rubuga rw’amahina usanga umukinnyi mushya iyi kipe yazanye ku buntu Sead Kolasinac ahita awutera umutwe ujya mu rushundura Arsenal iba ibonye igitego cyo kwishyura .

Aya makipe yombi akimara kunganya nta nimwe yongeye gusatira cyane ko bari mu minota ya nyuma aho byaje kurangira ari 1-1.

Hakuriyeho penaliti aho Chelsea ariyo yabanje gutera iya mbere yinjijwe neza na Gary cahill,hanyuma haje gukurikiraho 2 za Arsenal zinjijwe na Theo Walcott na Monreal.Nyuma yo kwinjiza pEnaliti ya mbere Izakurikiyeho 2 Chelsea yazirase zitewe na Thibaut Courtois na Alvaro Morata hanyuma Alex Oxlade Chamberlain na Olivier Giroud binjiza iza Arsenal umukino urangira Arsenal itwaye igikombe kuri Penaliti 4-1.