Print

Tariki 6 Kanama nibwo Osama Bin Laden yakoze igikorwa gikomeye cyatumye atangira gushakishwa

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 7 August 2017 Yasuwe: 739

Uyu munsi mu 1998 ikihebe Osama bin Laden cyakoze igikorwa gikomeye cyatumye FBI imushyira ku rutonde rw’abahigwa bukware.

Turi tariki ya 07 Kanama 07 Kanama, ni umunsi wa 219 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 146 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba inshuro 56 ari ku wa mbere.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu gyarnze uyu munsi mu mateka

1782: George Washington yategetse ko hashingwa Badge of Military Merit, imidari y’ishimwe igenewe Ingabo z’Amerika zakomerekeye ku rugamba. Iri shimwe ryaje kongera kunozwa neza mu buryo bw’ubusizi ryitwa Purple Heart.

1927: Ikiraro cy’amahoro cyiswe The Peace Bridge cyarafunguwe kikaba cyarahuzaga Fort Erie, Ontario na Buffalo, muri New York.

1960: Ivory Coast cyangwa se Côte d’Ivoire yabonye ubwigenge yibohora Ubufaransa.

1998: bitero by’iterabwoba byibasiye Ambassade za Leta Zunze uBumwe z’Amerika, hari ku itariki ya 07 Kanama 1998 ubwo ikomyo zitwaye ibisasa zaturikiraga rimwe mu migi ya Dar es Salaam, muri Tanzania na Nairobi, muri Kenya iyi migi yose yabarizwagamo ambassade za Leta zunze ubumwe z’Amerika, abantu babarirwa muri 200 bahasize ubuzima.

Ibi bitero byari bifite aho bihurira n’umutwe y’iterabwoba wo mu misiri ugendera ku mahame ya Kisilamu Egyptian Islamic Jihad, wazanywe na Osama bin Laden, Ayman al-Zawahiri, n’ibindi byihebe byo mu mutwe wa al-Qaeda, bagamije kwibasira Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibi byatumye Ibiro bishinzwe Iperereza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bishyira ikihebe Osama bin Laden ku rutonde rw’abantu icumi bahigwa bukware.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1988: Erik Pieters, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Buholandi.
1988: Beanie Wells, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Amerika.
1990: Helen Flanagan, umukinnyi w’amafilime ukomoka mu Bwongereza.

1990: Josh Franceschi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi ukomoka mu Bwongereza.

1992: Adam Yates, umunyozi w’amagare ukomoka mu Bwongereza
1992: Simon Yates, umunyozi w’amagare ukomoka mu Bwongereza

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1994: Larry Martyn, umukinnyi wa filime ukomoka mu Bwongereza.
1995: Brigid Brophy, umwanditsi n’umusesenguzi ukomoka mu Bwongereza.