Print

Weasel yerekanye umukunzi mushya bahararanye-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 August 2017 Yasuwe: 552

Umuririmbyi Douglas Mayanja wamamaye nka Weasel Manizo ubarizwa mu itsinda rya Goodlyfe yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha ifoto y’umukunzi we mushya bari mu rukundo.

Uyu muhanzi akoze ibi nyuma y’igihe kinini abyara abana ku bagore batandukanye ariko atarerura ngo avuge uwo kubana nk’umugabo n’umugore atabikozwa.

Mu butumwa yashyize kuri instagram, yavuze ko akunda uyu mukobwa by’umwihariko anashyiraho ifoto igaragaza uyu mukunzi we yicaye. Yagize ati “Mukobwa ngukunda by’umwihariko”.

Samia umukunzi w’ahashize kuri Weasel

Hari hashize amezi atandatu uyu mugabo atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we witwa.Samira.Yakunze kumushyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha akanavuga ko akunda abakobwa b’inzobe bananutse.
Inkumi iri mu rukundo na Weasel