Print

Yishe umukunzi we amuziza gutereterwa kuri telefone yamusuye

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 7 August 2017 Yasuwe: 6668

Mu gihugu cya Uganda umusore yishe umukunzi we ubwo yari yamusuye, amuziza kuvugana n’undi mugabo kuri telephone.

Mr Andrew Okoth, ukurikiranyweho kwica umukunzi we yatangarije inzego z’iperereza muri Uganda ko yamwishe kubera bari kumwe agatangira kuvugana n’undi mugabo kuri telephone.

Dailymonitor itangaza ko Okoth yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 03 Kanama 2017, ubwo polisi ku bufatanye n’abaturage bamufatiraga mu isoko rya Naalya, agerageza gutoroka asize yishe umukunzi we wari wamusuye.

Ubwo uyu munsi tariki ya 07 Kanama 2017, yabazwaga n’ubushinjacyaha, Okoth yavuze ko ubwo yari mu bwogero yumvaga umukunzi we ari kuvugira kuri telephone, ubwo ngo yavagayo akabaza umukunzi we uwo bavuganaga, yanze kumumubwira, ahubwo amusubiza amuseka aziko ari imikino birangira amukubise ipasi mu mutwe aramwica.