Print

Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya mu biganiro byo gukomeza ubufatanye ndengamipaka

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 August 2017 Yasuwe: 218

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya, IGP Simon N. Sirro yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda rukaba rugamije gukomeza umubano usanzwe hagati ya Polisi z’u Rwanda n’iya Tanzaniya abereye umuyobozi, cyane cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Akigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, IGP Sirro yakiriwe na mugenzi we wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana.

Mu nama bagiranye, ya gatatu ibaye yo kuri uru rwego muri uyu mwaka, yari iri mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi zombi , akaba yarashyizweho umukono mu mwaka wa 2012 , agamije guhangana n’ibyaha ndengamipaka birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iterabwoba, kubaka ubushobozi buhangana n’ibyaha bigezweho; gukumira no guhangana n’ibiza ndetse no mu mihanda y’umuhora wo hagati.

Muri iyo nama, IGP Gasana yavuze ko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Tanzaniya bateye intambwe y’umubano w’ibi bihugu ari na wo utuma ubufatanye bwa Polisi z’ibyo bihugu.

IGP Gasana yagize ati:” Icyo dusigaranya nk’umukoro ni ukwihutisha ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha kandi tubyumva kimwe.”

Yongeyeho ati:” Ibyo dukora biri mu murongo washyizweho n’abayobozi b’ibihugu byacu wo gukorera hamwe, dushyira intumbero zabo mu ntego zacu.”

IGP Gasana yibanze ku kubaka ubushobozi biciye mu mahugurwa, kungurana ubumenyi no kwigiranaho, guhererekanya abanyabyaha, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no guhangana n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nka kimwe mu byihutirwa kandi bitanga ubutumwa ku banyabyaha.

Aha yagize ati:” Gushaka guha umutekano ibihugu byacu bijyana n’iterambere; tugomba gukomeza ubufatanye bwacu kuko byakwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya ku ruhande rwe, yavuze ko ubwiyongere bw’ibikomoka mu bihugu byombi buzaterwa n’umutekano uzabirangwamo, niwo uzatuma habaho ishoramari n’iterambere muri byo.

IGP Sirro yasabye ubufatanye ku mikorere y’imipaka , gusangira amakuru ndetse n’ubufatanye mu bikorwa birengera amategeko n’ituze rya rubanda aho yagize ati:” Duteranyijwe n’ikintu kimwe; umutekano w’abatuye ibihugu byacu. Urujya n’uruza rw’abantu, ibitekerezo n’ibyo bacuruza byaragutse kandi bibyarira inyungu nyinshi abaturage.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ku mutekano waranze amatora ya Perezida aheruka , kandi ashimira u Rwanda kuyategura akarangira mu mahoro.

Ubufatanye hagati ya Polisi zombi kandi bwibanda ku guhanahana amakuru ku banyabyaha bitandukanye, gusangira abumenyi, amahugurwa n’ibindi,.

Ni muri urwo rwego kandi Polisi zombi zihanahana gahunda z’amahugurwa atandukanye , zifatanya mu guhangana n’ibiza nk’igihe habagaho impanuka yaguyemo Abanyarwanda benshi muri Tanzaniya mu myaka mike ishize kimwe n’ingendoshuri zikorwa mu gihugu cya Tanzaniya cyane cyane n’abiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Hagati aho, IGP Sirro ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, yasuye ibigo bitandukanye bikorera muri Polisi y’u Rwanda birimo Isange One Stop Centre giha ubufasha butandukanye abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, Ikigo cy’icyitegererezo mu karere ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi asura Ishuri rya Polisi rya Gishali .


Comments

Mubiligi Erick 9 August 2017

Ubu bufatanye ni ingirakamaro cyane kbs kuko buzatuma imikoranire hagati ya Polisi yacu n’iya TZ irushaho kugenda neza murwego rwo gucunga umutekano wacu twebwe abatuye ibihugu byombi cyane cyane mugukumira no guhangana n’ibyaha ndengamipaka cyagihe umuntu ashobora gukora icyaha mu gihugu kimwe yabona ashakishwa agahungira mukindi.. Ubu bufatanye buzanatuma guhanahana amakuru kucyaduhungabinyiriza umutekano mubihugu byombi byoroha.