Print

Abakobwa ba Obama baravugwaho imyitwarire idahwitse ngo uwitwa Malia aratwite [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 August 2017 Yasuwe: 68075

Abakobwa babiri ba Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ucyuye igihe Barack Obama baravugwaho imyitwarire mibi ndetse ngo uwitwa Malia Obama aratwite.

Malia Obama, niwe mukobwa mukuru wa Barack Obama; yirukanywe muri ambassade y’igihugu cya Espagne muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika nyuma aza kugaragara arikwiyahuza inzoga. Biravugwa ko uyu mukobwa atwite nubwo we akomeza kubihakana.

Sasha Obama murumuna wa Malia Obama nawe aherutse gusohokana n’ umusore umurusha imyaka amusomera muruhame.

Uyu mukobwa w’ imyaka 16 yasomaniye n’ uyu musore utaratanajwe amazina n’ ibitangazamakuru byo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu birori bihuza ibyamamare n’abanyamuziki byitwa Lolla palooza.

Sahsa ngo yari yizihiwe cyane ubwo yinjiraga ahabera ibi birori ari naho yaje gusomanira n’ uyu musore itangazamakuru riba ryabiteye imboni.

Uyu mwari ukiri muto cyane akaba umuhererezi wa Barack Obama na Michelle Obama bitewe n’ukuntu yari yishimanye n’uwo musore umuruta cyane abenshi baraho batangiye gukeka ko ariwe baba bari mu rukundo bitewe n’ukuntu bari bishimanye hagati yabo banakora ibimenyetso bigaragaza ko bari mu rukundo.


Malia Obama


Sahsa Obama na Malia Obama