Print

Rihanna yagaragaye mu ruhame yambaye imyambaro idasanzwe igaragaza imyanya ye y’ ibanga(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2017 Yasuwe: 4919

Umuhanzikazi w’icyamamare ku mugabane wa Amerika ndetse no ku isi yose muri rusange, Rihanna, yagaragaye mu myambaro idasanzwe yamugaragazaga imwe mu myanya y’ibanga y’umubiri we, abantu bamwibazaho byinshi abandi bacika ururondogoro ndetse n’abandi bifuza gukora ku myanya ye y’ibanga.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 29 y’amavuko, yagaragaye muri iyi myambaro ubwo yari mu birori by’iserukiramuco ngarukamwaka yari yitabiriye mu gace avukamo ka Barbados kuwa mbere tariki ya 7 Kanama 2017.

Ubwo uyu muhanzikazi yatangiraga imyiyereko imbere y’imbaga y’abari bitabiriye ibi birori, abantu batunguwe no kumubona mu myambariye idasanzwe yari ikoze nk’amababa maremare cyane ndetse inafite amabara mensi atandukanye, aho yari yanahinduye umusatsi we ku buryo buri wese yatangariye uburyo yagaragaraga.

Amafoto ndetse n’amashusho yagiye afotorwa uyu mukobwa w’icyamamare yahise akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho zavuzweho byinshi bitandukanye bamwe bashima iyi myambarire abandi bayinenga ku buryo bukomeye.







Comments

8 August 2017

Naho isi igana nyine